Gen.Kijangala wakoranaga n’inyeshyamba za CNRD/FLN ari mu maboko y’ingabo za FARDC,aho yiyemeje gufatanya nabo, n’ubwo imikoranire ye na Gen. Jeva yari imeze neza muri Kivu y’ajyepfo, ibintu byatumye benshi mu bamuzi bavuga ko ari uburyo bwiza kuri we bwo kugira ngo Mai Mai Kapapa yinjire muri FARDC
Kwishyira mu maboko y’ingabo za Leta kwa Gen.Kijangala bikomeje gutera urujijo, nyuma y’iminsi itatu ishize uyu murwanyi wakoranaga byahafi na Gen.jeva yishyize mu maboko y’ingabo za Leta FARDC ziri ahitwa Lemera.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Teritwari ya uvila, Gurupoma ya Kabere ivuga ko kuwa 12 Mata 2023 aribwo Gen.Kijangala Komanda wungirije wa Gen.Kapapa ari nawe witirwa Umutwe w’abarwanyi wabiyogoje muri kariya Karere yishyikirije ingabo za Leta FARDC.
Umutwe wa Mai Mai Kapapa ushinjwa gukorana n’inyeshyamba za CNRD/FLN mu kugaba ibitero ku batutsi b’abany congo b’abanyamulenge bakabatwikira ndetse bakanyaga inka zabo, uyu mutwe kandi wagiye ufasha inyeshyamba za FLN guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe,hafi y’umupaka uhuza igihugu cy’uBurundi n’u Rwanda.
Abasesenguzi bavuga ko Gen.kapapa na Kijangala basanzwe ari abafatanyabikorwa b’ingabo za Leta FADRC ndetse n’ingabo z’u Burundi zikorera muri Fizi na Uvila, aho niho bavuga ko kwishyira mu maboko ya FARDC kwa Kijangala yaba ari agakino k’Ubuyobozi bwa FARDC na Mai Mai zo muri Uvila .
Kivu y’amajyepfo ibarizwamo imitwe ya Mai Mai igera ku 100 muri yo hakabamo imitwe itatu y’Abanyarwanda yiyomoye kuri FDLR, aha twavuga CNRD/FLN igice kiyoborwa na Gen.jeva Antoine Hakizimana, CNRD/FLN igice kiyoborwa na Gen.Habimana Hamada gikorera i Mwenga na PDM(People Democratic Movement)ikorera muri Teritwari ya Kalehe. uyu mutwe ugizwe n’abahoze muri RNC, CNRD na FDLR,bikaba bivugwa ko uyu mutwe ufite n’abandi barwanyi muri Kivu y’amajyaruguru.
Uwineza Adeline