Abaturage bo mu gihugu cya Kenya bagera kuri 4 bahitanywe n’inzara kubera kwiyiriza ubusa basaba Imana ko imperuka igiye kuba ya yihagarika. Usibye aba bane bapfuye ngo hari n’abandi 11 batabawe ubu bakaba bari gukurikiranirwa mu bitaro.
Aba baturage bo mu mujyi wa Kilifi muri iki gihugu cya Kenya, ngo bishwe no kuba bamaze iminsi biyiriza ubusa, ibintu byatumye 4 muri bo bahasiga ubuzima ndetse n’abandi 11 bajyanwa kwa Muganga, ariko 6 muri bo bararembye cyane bikomeye.
Aba baturage ngo bari bategereje ko isi irangira, Polisi ya Kenya yatangaje ko abapfuye bakekwa kuba abayoboke b’idini Good News International Church ry’umupasiteri witwa Paul Mackenzie.
Polisi yatangaje ko igishakisha abandi kuko amakuru avuga ko abiyirije bari benshi, aho bari bagiye mu ishyamba.
Pasiteri Mackenzie amaze igihe acungirwa hafi na Polisi kubera inyigisho ze zishishikariza abayoboke be kwiyiriza kugeza bapfuye kugira ngo bazajye mu ijuru.
Uyu mushumba ntiyatawe muri yombi nubwo Polisi yamugezeho kuko hari urundi rubanza akiburana aho yemerewe kuburana adafunze. Urwo rubanza arimo rushingiye ku rupfu rw’amayobera rw’abana babiri rwabaye mu minsi ishize, aho bikekwa ko abifitemo uruhare kuko ababyeyi b’abo bana bari abayoboke be.
Si ubwa mbere ibintu by’imyemerere bituma hari ababura ubuzima muri ibi bihugu by’iburasirazuba ndetse no muri iki cya Kenya kuko mu byumweru 2 bishize hari abandi bivugwa ko bishwe no kwiyicisha inzara muri Somariya