Mu byibanzweho mu masezerano menshi uRwanda rwangiranye na Benin harimo amasezerano y’ubufatanye mu bya gisilikare hagati y’urwanda na Benin
Mu byaranze umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri Bénin harimo ibiganiro byasojwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano, aho bishoboka ko ingabo z’u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.
Bénin imaze imyaka myinshi ifite ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’ibikorwa by’iterabwoba ku mupaka wayo na Burkina Faso na Niger ndetse ibibazo nk’ibi biri mu Karere ka Sahel iherereyemo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame wageze muri Bénin uyu munsi na mugenzi we Patrice Guillaume Athanase Talon basabwe gushyira umucyo ku by’amasezerano yashyizweho umukono by’umwihariko n’ay’imikoranire mu by’umutekano.
Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by’iterabwoba muri Afurika y’Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.
Mu gushaka umuti w’ibi bibazo, Perezida Kagame yavuze ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yako.
Yagize ati “U Rwanda rufite ingabo ziri muri Centrafrique, muri Mozambique, Sudani y’Epfo n’ahandi. Kubera iyo mpamvu n’amateka yacu twubatse ubushobozi, [nta gukabya guhari] kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by’umutekano dufatanyije n’ibindi bihugu. Ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Bénin haba mu gihugu imbere no mu karere mu bushobozi bwacu.”
Perezida Kagame yavuze ko uretse Bénin u Rwanda rushobora gufatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano.
Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yavuze ko atari ibanga ko Bénin ifite ibibazo by’umutekano bituruka mu majyaruguru yayo ishobora gufatanyamo n’ingabo z’u Rwanda mu kubishakira ibisubizo.
Yahamije ko na rwo rwanyuze mu bikomeye igihe kitari gito ariko kuri ubu ingabo zarwo zikaba zifite ubunararibonye mu micungire y’umutekano.
Ati “Ingabo z’u Rwanda zifite ubunararibonye, zaje muri Centrafrique, Mozambique n’ahandi. Haba mu bya gisivile cyangwa ibya gisirikare dushobora guhererekanya ubushobozi mu gukemura ibibazo dufite.”
“Nta mupaka dufite muri ibyo. Niba hari Abanyarwanda bakora muri Bénin mu nzego za gisivile kubera iki batakora no mu nzego za gisirikare? Birakorwa bigatanga umusaruro ahandi, kubera iki bitakorwa hano?”
Nyamulinda Pascal na Richard Dada ni bamwe mu Banyarwanda bahawe imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ibigo byo muri Bénin. Nyamulinda wayoboye Umujyi wa Kigali n’Ikigo gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) yashyizwe ku buyobozi bukuru bw’Ikigo gishizwe Indangamuntu (ANIP) naho Richard Dada ari mu gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka.
Muri Bénin kandi habarizwa Abanyarwanda bagera kuri 200 mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’iki gihugu.
Perezida Talon yavuze ko mu bihugu bikize atari ho honyine haboneka abantu bafite ubumenyi buhanitse ahubwo n’ahandi muri Afurika bahari.
Ati “Muri Bénin dufite abahanga baturutse mu Rwanda, muri Senegal n’ahandi. Dushobora guhererakanya abakozi. Muri urwo rwego Bénin nta pfunwe ifite. Tuzashaka abafite ubushobozi aho baba bahereye hose kandi n’Abanya- Bénin bari hirya no hino ndetse no mu Rwanda bariyo.”
Perezida Kagame na we wagaragaje ko asangiye icyerekezo na mugenzi we wa Bénin ku bijyanye no kuba Afurika yifitemo ubushobozi ishobora guhererakanya, yavuze ko ibihugu byombi bifite urwego rw’ubumenyi n’ubushobozi bigezeho ariko bikigerageza gukomeza kubaka.
Muri uru ruzinduko rwe muri Bénin ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agena ibyo kudasoresha kabiri ibicuruzwa byinjira ku mpande zombi, ayo mu rwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere y’inzego z’ibanze, iterambere rirambye, ubufatanye mu by’ubucuruzi n’inganda, ubukerarugendo n’ishoramari.
Biteganyijwe ko itsinda rihuriweho n’abo ku mpande zombi rizongera guhurira mu biganiro mbere y’uko uyu mwaka usozwa hanozwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Bénin ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu
Ubwanditsi