Me Murangwa avuga ko uburenganzira bw’umuntu ari ntavogerwa,bityo ko RIB yagombye kujya gusaka ahantu ibanje kubinyuza mu rukiko,Umucamanza akabyemeza.
Umunyamategeko Me Murangwa Edward yareze Leta y’u Rwanda mu Rukiko rw’Ikirenga kubera zimwe mu ngingo z’amategeko zitajyanye n’Itegeko Nshinga zirimo ingingo ya 10 yo mu itegeko rigenga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’izo mu ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Kuri iyi nshuro yongeye kurega Leta kubera zimwe mu ngingo z’itegeko rishyiraho RIB rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byayo zinyuranye n’itegeko nshinga zirimo ingingo ya 10 igika cya (3) agaka ka a, b, c n’Igika cyayo cya 5, 7 n’izindi ngingo zirindwi ziri mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.
Iyo ngingo iteganya impamvu n’igihe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rushobora gusaka umuntu cyangwa ibintu, kwinjira mu nyubako cyangwa ahantu nta ruhushya rwo gusaka, kuba rwakora isaka rudafite urupapuro rw’isaka n’ibindi.
Me Murangwa avuga ko inyuranye n’ibiteganywa mu itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 43 riteganya ko Ubutegetsi bw’Ubucamanza ari bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Kuri we ko ari nabwo bukwiye gutanga urupapuro rw’isaka.
Ibi binashimangirwa n’ingingo ya 38, iya 55, iya 56, iya 57, iya 60, iya 61 n’iya 70, z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha zijyanye n’isaka ry’umuntu, ahantu, ingo, ibiro cyangwa ahandi aho ariho hose hakekwa ko habereye cyangwa hafitanye isano n’ikorwa ry’icyaha, ziteganya ko uruhushya rwo gusaka rutangwa n’urwego rubarizwa mu butegetsi nyubahirizategeko (executive).
Izi ngingo ariko nazo yagaragaje ko zifite inenge nkaho ziteganya ko uwitwaje urupapuro rw’isaka rutangwa n’Umushinjacyaha uhereye ku rwego rw’igihugu ukagera mu rw’Ibanze.
Me Murangwa yavuze ko bidakwiye kuko mu rubanza umushinjacyaha nawe aba ari umuburanyi bityo ko byica uburenganzira bwa buri wese buteganywa mu ngingo ya 29 y’itegeko nshinga.
Uruhande rwa Me Murangwa rukomeza rugaragaza ko uburenganzira bw’umuntu ari ntavogerwa kandi ko itegeko nshinga riteganya uko burindwa nubwo amwe mu mategeko akoreshwa usanga anyuranya na ryo.
Rugaragaza ko RIB itakabaye yinjira mu rugo rw’umuntu kumusaka ititwaje urupapuro rw’isaka kandi rutanzwe n’umucamanza kuko ari we itegeko nshinga rigaragaza nk’ubifitiye ububasha.
Rugaragaza ko mu gihe uruhushya rw’isaka, kumviriza, kugenzura, gusaka ku mubiri no mu mubiri cyangwa ibindi bikorwa bivugwa mu ngingo z’amategeko zasabiwe ko zakurwaho, rutanzwe n’Urwego rutagenwe n’Itegeko Nshinga byaba bivuze ko icyo gikorwa n’amategeko gishingiyeho binyuranye n’ingingo ya 23, agace ka 2 n’aka 3, iya 43 n’iya 61 z’Itegeko Nshinga, bityo bitaba bifite agaciro.
Ingingo ya 23 igaruka ku kubaha imibereho bwite y’umuntu no kugaragaza ko urugo rwe ari ntavogerwa mu gihe iya 61 igaruka ku nzego z’ubutegetsi n’inshingano za Leta kuko igomba gukora ku buryo imirimo yo mu Butegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abantu bayifitiye ubushobozi n’ubunyangamugayo.
Abahagarariye Leta bari bagaragaje ko Me Murangwa adakwiye gutanga ikirego kuko atagifitemo inyungu ariko nyuma yo kubisuzuma Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko afite inyungu yo kuregera kwemeza ko itegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Aha Me Murangwa avuga ko ingingo ya 10 y’itegeko rishyiraho RIB yateshwa agaciro maze uru rwego rukamburwa ububasha bwo gusaka, rwaba rukeneye gusaka rukajya rubanza rukabisaba rukabyemererwa cyangwa rukabyangirwa n’umucamanza mu rukiko.
Yasabye kandi ko mu gihe ingingo zaregewe ko zinyuranyije n’ingingo z’Itegeko Nshinga zaba zitavanweho, Urukiko mu bushishozi bwarwo, rwaziha umurongo utuma zitagira uwo zihutaza kandi mu buryo butabangamiye inshingano z’inzego z’umutekano.
,Me Murangwa yasabye kandi ko Urukiko rwazategeka Leta n’inzego zifite aho zihuriye n’iperereza guhagarika kwereka itangazamakuru abakekwaho ibyaha no kubahatira kuvugana naryo, ndetse rukanategeka abayobozi b’ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga harimo na Youtube, n’umuntu uwo ariwe wese, guhanagura burundu mu bubiko bwabo amafoto n’amashusho y’abakekwaho ibyaha bafashe,Urubanza rwashyizwe tariki ya 24 Gicurasi 2023 mu rukiko rw’Ikirenga.
Si ubwa mbere Me Murangwa arega Leta kuko no mu 2019 yayireze kubera ingingo ya 16, iya 17, iya 19 n’iya 20 z’itegeko rigaruka ku misoro ku bibanza n’inyubako yerekanaga ko zinyuranye n’ingingo ya 15, iya 16, iya 34 n’iya 35 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Ubwanditsi