bamwe mu batuye uyu mujyi batangiye guhunga kubera ubwicanyi n’ubujura buri gukorwa n’ingabo za Leta bafatanyije na Mai Mai zaje kurinda umujyi
Byibuze mu cyumweru kimwe abantu 20 nibo bamaze kwicwa mu cyumweru kimwe nkuko byemezwa n’Umuyobozi w’umujyi wa Goma Komiseri Kabeya Makosa mu kiganiro aherutse kugirana na VOA ,ubu bwicanyi Bwana Makosa avuga ko bukomeje kwibasira abasivile mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma.
Mu kiganiro umwe mu bamotari bakorera mu mujyi wa Goma twahaye izina rya Habimana kubera umutekano we ,yagze ati:turasaba Guverinoma yacu ikore ibishoboka tubone umutekano muri uyu mujyi,kuko iyo ubirebye usanga nta buyobozi buri hano kuko nk’ejo bundi kuwa gatanu hishwe abaturage batatu mu masaha atandukanye ndetse harimo n’umumotari mugenzi wanjye.
Aba Wazalendo Mai Mai PARERCO nibo bashinzwe umutekano w’agace ka Kanyarucinya barashyirwa mu majwi mu gusahura abaturage no kubicisha
Uyu Habimana akomeza avuga kenshi abaza kubica baba bambaye imyenda ya gisilikare,abandi bambaye iya gipolisi ndetse akavuga ko uyu mujyi wuzuyemo abasilikare na Leta ubwayo itazi kuko harimo na Mai mai zaturutse iFizi,izavuye Kalehe Masisi no mubice bitandukanye kandi bose bakaba bafite imbunda.
Uyu muturage yagize ati:abo bose bakeneye kubaho bagatunga ingo zabo n’imiryango yabo kandi izo mai mai ntizihembwa niyo mpamvu ,abaturage bagomba kuhababarira,abaturage bavuga kandi isaha iyo ariyo yose imirwano ishobora kwaduka hagati ya FARDC na Mai Mai kuko zifite umujinya ko hari abantu babo FARDC yafunze,bityo bakaba bagomba kubabohoza k’urusasu.
Ku bw’uwo mwuka mubi abaturage benshi batuye uyu mujyi bakomeje kugenda bawusohokamo gake gake,berekeza mu nkengero zawo abandi bakaba barikwerekeza mu bice bigenzurwa n’ingabo za EAC na M23 kuko ariho bizeye umutekano.
Mwizerwa Ally