Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gakenke ntibavuga rumwe n’abana babo ku mpamvu ikomeje gutera abana benshi kuva mu ishuri aho bamwe bahita bigira ku mihanda.
Iyo ugeze muri aka karere by’umwihariko mu gasantere ka Gakenke gafatwa nk’umujyi, ubona umubare munini w’abana bari mu kigero cy’imyaka irindwi na cumi n’itatu bari kuzerera mu gihe bakabaye bari ku mashuri bakurikirana amasomo
Ni mu gihe iyo wegereye bene abo bana bahita bakubwira ko bataye ishuri ku mpamvu y’ibibazo by’ababyeyi babo.
Umwe muri abo bana waganiriye n’umunyamakuru wa RwandaTribune.com yagize ati, “Mama yari amaze kutubyara turi bane ari njye mukuru kandi rwose ntabushobozi dufite aba arongeye abyara impanga tuba tubaye batandatu,”
Yunzemo ati, “Papa yahise aduta kuva ubwo nkajya mpeka umwana umwe na mama agaheka undi tukajya gushakira barumuna banjye ibyo kurya, gusa mbonye ntabishoboye nahisemo guhunga niyizira ku muhanda maze n’ishuri ndarireka.”
Ku rundi ruhande ababyeyi ba bamwe mu bana bataye ishuri bakajya ku mihanda bavuga ko iki kibazo giterwa n’abana bananiranye aho ngo bamwe batinyuka no gukubita ababyeyi.
Mahingura Anastase wo mu Murenge wa Nemba, agira ati “Nubwo rwose aba bana bacu bavuga gutyo si bose bavukijwe amahirwe yo kwiga kubera ubushobozi buke, oya!”
Akomeza agira ati “Harimo n’ibisare byahisemo kwigomeka aho birirwa mu misururu ku buryo iyo umuvuzeho akwadukira akagufatanya n’izabukuru akagukubita, ahubwo Leta niyo yabadufasha”
Mu gihe ababyeyi n’abana babo bakomeje kwitaba bamwana, ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwo buvuga ko ahanini guta ishuri ku mwana bituruka ku burere ahabwa n’ababyeyi.
Nzamwita Deogratious, umuyobozi w’aka karere yabwiye RwandaTribune.com ko akarere kagiye gukurikirana iby’iki kibazo haherewe ku babyeyi.
Yagize ati “Abana bata ishuri uruhare runini rubazwa ababyeyi kuko hari n’ubwo abana babura ibikoresho by’ishuri nubwo hari n’abananirana bakajya kuba abakarasi iyo za Kigali, gusa ubu twihaye intego yo kohereza inzego z’umutekano zikajya mu masoko kureba bene abo bana aho zibafata tukabasubiza mu ishuri.”
Imibare itangwa n’Akarere ka Gakenke igaragazako abana basaga 150 bataye amashuri abanza muri uyu mwaka, mu gihe abagera muri 200 bo bataye ayisumbuye.
Emmanuel Bizimana