Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yyongeye gushinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 ndetse inarusaba kubahihiriza amasezerano bagiranye akubiye mu myanzuro ya Luanda.
Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru I Kinshasa, akemeza ko u Rwanda rugomba kubahiriza ibyo rwiyemeje bikubiye mu myanzuro ya Luanda, birimo no guhagarika gushyigikira inyeshyamba za M23.
Uyu muvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’itumanaho, yakomeje ashinja u Rwanda kurenga ku mategeko hanyuma bagahitamo kugoreka nkana ibi bazo byose.
Uyu mugabo yakomeje ashinja u Rwanda ko rwinjiye muri DRC kuva mu myaka 20 ishize ndetse kugeza na n’ubu rukaba rukiri yo mu mitwe itandukane ikorera muri kiriya gihugu.
Uyu muyobozi yashinje igihugu cy’u Rwanda gushinga imitwe itandukanye irimo nka RCD , CNDP, ndetse na M23, iyi mitwe yose ivuga ko iharanira uburenganzira bwa bene wabo ndetse hari n’abavuga ko imitwe myinshi ivuka muri iki gihugu iba ishyigikiwe na bamwe mu bategetsi b’iki gihugu kubera inyungu baba bayikurikiranyeho.
Uyu muvugizi wa Guverinoma yongeye gusubiramo ibyo Perezida Tshisekedi yigeze kuvuga ubwo yavugaga ko igihugu cyabo bazakirwanira kuburyo nta na Santi metero n’imwe izabuvaho.bivuze ko yongeye gusubira mo ya magambo bahora mo ko igihugu cyabo cyenda kubamo Balkanisation
Ndibuka uwitwa antoine kambanda agira ati” ndahamya ko FPR idashobora gutegeka u Rwanda kdi itazigera itegeka u Rwanda. ibyo yabivugaga yarahungiye i Gitarama. ubu aho afungiye sinzi niba azi u Rwanda nabaruyobora. Muyaya nawe ati nta na cm nimwe izasigara kdi ahanini hafitwe n’inyeshyamba z’ubwoko bwose imitwe irenga 200 yose ifite ubutaka iyobora fardc idakandagiramo