Mu ntambara imaze iminsi 5 ihanganishije abajeneral bo muri Sudani bimaze gutangazwa ko abarenga 200 bamaze kuhaburira ubuzima mugihe imirwano igikomeje.
Iyi ntambara ihanganishije Leta n’abarwanyi bahoze mu mutwe w’Aba-Janjaweed uzwi nka RSF imaze guhitana abantu barenga 200 ni mugihe abarenga 1800 bakomeretse bikomeye.
Imiryango mpuzamahanga yasabye impande zombi guhagarika imirwano no kurinda abasivili nk’uko amasezerano mpuzamahanga abisaba.
Iyi ntambara bivugwa ko yatangiye kuwa 15 mata 2023 mu murwa Mukuru wa Sudani Khartoum humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye mu ntambara ikaze yashyamiranyije ingabo za Leta ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan na RSF iyobowe Mohamed Hamdan Daglo.
Ingabo za RSF zagiye zitangaza ko zigaruriye ibice by’ingenzi mu murwa mukuru Khartoum, harimo n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu n’ibibuga by’indege.
Reuters yanditse ko kuva kuwa gatandatu amasoko n’amabanki byose bifunze, ndetse hamwe uko intambara ikaza umurego, ibiciro by’ibiribwa byamaze kwikuba gatatu.
Abaganga batangaje ko amavuriro yamaze kuzura abarwayi, umwuka n’amaraso bihabwa inkomere birashira burundu.
Imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko hari abakozi bayo bane bishwe, ndetse n’ibiro yakoreragamo byasenywe n’ibisasu, bituma ubu nta butabazi buri gutangwa.
Abari gukurikiranira hafi iyi ntambara bemeza ko bigoye ko ihagarara kuko n’abagombaga kuganiriza abayobozi b’ingabo ziri kurwana ari nabo bayoboye igihugu, batabasha kuhagera kuko imipaka yo ku butaka ifunze n’ikirere kikaba gifunze.
Amerika yo yatangaje ko idateze gukura abantu bayo muri Sudani ariko ibasaba kuba maso Ni mu gihe isaba impande zihanganye kuhagarika intambara nta mananiza.
Kuva ku Cyumweru mu Murwa Mukuru wa Khartoum hari hatangajwe ikiruhuko, abantu bose basabwe kuguma mu nzu ngo ingabo za Leta zirwanira mu kirere zibashe kugenzura ibikorwa bya RSF.
Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa kuwa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.
Byari biteganyijwe ko aka kanama ka gisirikare kayobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan hamwe n’umwungirije Gen Mohamed Hamdan Daglo basubiza ubuyobozi abasivili nyuma y’imyaka ibir
Iyi ntambara yinjiye ku munsi wa kane yahereye i Khartoum, igera muri Omdurman mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’Umurwa Mukuru no mu mujyi wa Red Sea
Ni intambara ikomeje gufata indi ntera kuko uko byatangiye bimaze kugaragaza ko byahinduye isura.
Mukarutesi jessica