Mu ruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Guinée Conakry, rwasojwe abakuru b’ibihugu byombi bakurikirana umuhango w’isinwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’iterambere ry’ibihugu byombi.
Ni uruzinduko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yari amazemo iminsi ibiri muri iki gihugu, aho banatashye ikiraro cyitiriwe Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.
Mu gusoza uru ruzindu ko Perezida Paul Kagame yagaragaje yagaragaje ko ubufatanye ariyo soko y’iterambere kandi ko ari ingenzi kuko nta gihugu cyabasha kwigeza ku iterambere cyonyine.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinée, hagamijwe kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rwe muri Guinée, Perezida Kagame yaganiriye na Perezida w’inzibacyuho Col. Mamadi Doumbouya, akurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aganira n’abanyeshuri bari kwiga iby’imiyoborere baturutse mu bice bitandukanye bya Guinée ndetse ataha ikiraro cyamwitiriwe gihuza intara ya Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry.
Amasezerano yasinywe n’impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri mu ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwe rwagenze neza kandi rugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwiteza imbere.
Ati “Twagiranye ibiganiro byiza uyu munsi, amatsinda yacu yombi nayo yagize ibiganiro by’ingirakamaro, nkaba nshimiye izi mbaraga ziri gukoreshwa ngo tubibyaze umusaruro utugirira akamaro twese.”
“Gusangira ubumenyi n’ubunararibonye nk’abanyafurika n’abandi bafatanyabikorwa hirya no hino ku Isi, birakenewe cyane kandi ni ingenzi. Tubikora ngo dufashe abaturage bacu kubaho ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro.”
Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rw’iterambere, ntacyo igihugu cyageraho kibaye nyamwigendaho.
Ati “Nta muntu umwe wigira ku buryo yagera ku byo ashaka abyifashijemo. Ni yo mpamvu ubufatanye mu bintu byose ari ingenzi cyane.”
Perezida Kagame kandi yashimiye Col. Mamadi Doumbouya ku mbaraga ashyira mu gushakira amahoro Guinée, kuko “amahoro n’umutekano ni wo musingi w’iterambere rirambye kuri twese.”
Itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa Guinée ryasohotse kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko icyo gihugu gifite byinshi cyakwigira ku Rwanda kubera ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rigira riti “Kuva muri Jenoside 1994 kugeza ku kugarura ubumwe mu gihugu, u Rwanda rwabashije kwiyubaka kugeza aho rumaze kuba icyitegererezo muri Afurika. Imikorere y’u Rwanda yashimishije cyane Perezida Doumbouya.”
Iki gihugu cyo giherereye mu burengerazuba bw’Afurika gisanzwe gikungahaye ku mutungo kamere urimo amabuye y’agaciro nka Zahabu, Diyama, Uranium n’ibindi.
Uwineza Adeline