Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe na bamwe mu bagize ubutegetsi bwa Tshisekedi kuva mu mikino bagatangiza intambara ku Rwanda rwihaye kubashotora kandi rukanafasha inyeshyamba za M23.
Ibi byagarutsweho n’aba Senateri bo muri iki gihugu ubwo basabaga Guverinoma yabo gutangiza intambara ku Rwanda, kuko bihanganye bikabije, ndetse bongeyeho ko bagomba kurufata bakarwomeka ku gihugu cyabo kuko kuva na cyera habagaho ubwami bw’abami bwa Congo kandi icyo gihe u Rwanda nti rwabagaho.
Umwami Philippe ari kumwe na Perezida Tshisekedi
Ni amagambo bavugaga ubwo bemezaga ko umwami w’Ububirigi Philippe nawe yabigarutseho avuga ko mu 1880 habagaho ubwami bw’abami bwa Congo kandi muri bwo harimo n’ubutaka bw’Urwanda bityo rero , bakemeza ko bagomba kwigarurira ubutaka bwabo.
Ni imvugo zazamuwe na bamwe mu basenateri mu nteko rusange yabaye ku wa Mbere, zizamurwa n’imvugo ya Perezida Kagame ubwo yari muri Bénin, akavuga ko ibibazo Congo ifite uyu munsi byatangiye na mbere ya Tshisekedi, kandi bishingiye ku miyoborere y’icyo gihugu.
Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y’uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.
Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy’ubukoloni, igice kimwe cy’u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda. Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b’ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.
Ati “Ibyo ni ibijyanye n’amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”
Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n’ubu mu 2023, nyuma y’imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.
Yakomeje ati “Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.”
Ni imvugo itarakiriwe neza mu matwi ya bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC, banasabye ko iki gihugu gikwiye gutera u Rwanda.
Mu Nteko rusange yabaye ku wa Mbere, Senateri Molisho yahise asaba ko Inama nkuru ya gisirikare ikwiye guhita iterana, “ikemeza ko RDC itera u Rwanda”.
senateri Molisho Didier
Ni icyemezo cyanashyigikiwe na Senateri Edouard Mokolo wa Mpombo. We yavugaga ko Sena ikwiye gutumiza Guverinoma, hakabaho ibiganiro byihariye.
Icyakora, Perezida wa Sena, Modeste Bahati, yabaye nk’ubacubya, abasaba ko bakwiye guhindura imyitwarire kugira ngo n’abaturage babashe kububaha.
Yakomeje ati “Umugambi urazwi, ariko ntabwo ugomba kwitwara nk’aho ari ibitekerezo by’umuntu umwe, wivanemo uruhande buri umwe ahagazeho, tubanze dutabare igihugu.”
Muri iyo Nteko, hanemerejwemo itegeko ryongerera igihe ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Si ubwa mbere humvikanye imvugo z’abanyapoliiki bo muri RDC bashotora u Rwanda, ndetse bamwe banasaba Leta yabo kurutera.
Mu mwaka ushize ni bwo, Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro ari uko hakubakwa urukuta rugitandukanya n’u Rwanda.
Abayobozi bo muri iki gihugu bakunze kugaragara ko bifuza kurasa ku Rwanda, aho banabigerageje ubwo banifashishije indege z’intambara zikavogera igihugu cy’u Rwanda.
Uwineza Adeline
M23 Bayinaniwe ngo batere Urwanda ? bazaze kabisa RDF Yikorere imyitozo kuko ntakurwana mbona