Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Perezida, Evariste Ndayishimiye yahamagariye abayobozi batandukanye kugerageza bagakura amaboko mu mufuka ntibahugire kwicara mu biro gusa kuko nyuma y’akazi bakenera no kurya.
Uyu mukuru w’igihugu yabivuze ubwo yari yasuye abahinzi bo muri Koperative y’abahinzi b’Ibirayi, ya Gasenyi babarizwa muri Komini ya Rusaka, ndetse yahise yifatanya n’aba bahinzi, ubwo bateraga imiti yica udukoko twangiza imyaka.
Aka gace iyi Koperative ikoreramo, gaherereye mo imirima myinshi y’ibirayi, ni igikorwa yakoze mu gihe akunze kumvikana asaba abagize igihugu cye, kudategereza ngo batamikwe ko ahubwo bagomba kugerageza gushaka ibyo bakwitamika.
perezida yifatanije n’abahinzi gutera umuti mu birayi
Ibi yabigarutseho mu minsi yashize ubwo yasabaga abantu bose gukora batikoresheje aho kugira ngo bajye birirwa bavuga ngo ibiciro biri hejuru gusa kandi nabo bakongeyemo ibyo bakoze noneho ntibyongere guhenda.
Icyo gihe yavuze ko we atari aziko ibiciro byazamutse kuko arya ibivuye mu mirima ye aho kwiringira ibyo ku isoko gusa.
abahinzi biniguye bavuga akabari ku mutima
Ibi kandi yabigarutseho kuri uyu wa 18 Mata mu kiganiro yagiranye n’aba bahinzi ababwira ko burya udakora atakagombye no kurya, kuko ubwo ibyo yaba ariye yaba abyibye.