Amakipe yemerewe gukinisha abanyamahanga bose yifuza mu irushanwa ry’Agaciro rigiye kuba ku nshuro ya kane.
Iyi mpinduka kimwe n’izindi zamenyekanye kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyahuje itangazamakuru n’abategura iri rushanwa, iki kiganiro cyabereye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Byatangajwe ko iri rishunwa rizakinwa iminsi ibiri; tariki ya 13 na 15 Nzeri 2019 rikazakinwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize ari yo Rayon Sports, APR FC, Mukura VS na Police FC.
Bitandukanye n’uko byari bisanzwe amakipe yose anyuranamo, kuri iyi nshuro imikino izakinwa ihereye muri ½ cy’irangiza. Ikipe ya mbere izahura n’iya kane naho ikipe ya kabili ihure n’iya gatatu. Iyi mikino izatangira tariki 13 Nzeli 2019.
Umukino wa mbere uzahuza APR FC na Mukura Victory Sport (15h30’) mbere y’uko Police FC ikina na Rayon Sports (18h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, umwanya wa 3 n’igikombe nyirizina bizaba tariki ya 15 Nzeli 2019.
Ku kijyanye n’umubare w’abanyamahanga, umuyobozi ushinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA Bonnie Mugabe yatangaje ko nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga iri rushanwa riteganya anavuga kandi ko igihe amakipe anganyije hazajya hitabazwa Penaliti.
Ku kijyanye n’ibihembo umuyobozi ushinzwe ishoramari mu kigega ‘Agaciro Development Fund’ ari na cyo gitera inkunga iri rushanwa, Mugabe Charles yatangaje ko ikipe izegukana iki gikombe izahembwa miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe iya kabiri izahabwa miliyoni imwe n’igice naho iya gatatu ihabwe ibigumbi 500.
Hazahembwa kandi umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse n’umukinnyi watsinze ibitego byinshi.
Iri rushanwa rimaze kwinjiza asaga miliyoni 130, ikipe ya ARP FC na Rayon Sport ntizirasiba kwitabira iri rushanwa kuva ryatangira.
Rayon Sport iheruka gutwara iri rushanwa niyo imaze kuryegukana inshuro nyinshi 2; mu mwaka wa 2017 n’uwa 2018.
Christian Hakorimana