Inama yagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ingabo b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yagombaga kubera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igamije gushakira amahoro iki Gihugu, ntiyabaye nyuma y’uko u Rwanda rutohereje intumwa zo kuruhagarariramo, ndetse rukaba rwasabye ko yimurirwa mu kindi Gihugu.
Iyi nama yagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, yari iyo kongera gusuzumira hamwe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko ubunyamabanga bukuru bwa EAC bwabitangaje, iyi nama yasubitswe nyuma y’uko u Rwanda rubisabye ko yakwimurwa.
Hanavugwa kandi intumwa z’u Rwanda zitizeye umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bityo ko rwasabye ko iyi nama yimurirwa mu kindi Gihugu. EAC na yo ivuga ko u Rwanda ari Umunyamuryango w’uyu muryango, bityo ko na rwo rugomba kuyibonekamo.
Ubutegetsi bwa Congo nk’Igihugu kizakira kandi cyateguye iyi nama, ntiburagira icyo busubiza kuri izi
nzitizi zatanzwe n’u Rwanda.
Intumwa za Congo zari zavuye i Kinshasa zoherejwe i Goma, zari ziyobowe na Minisiri Wungirije w’Ingabo Samy Adubango wari kumwe n’abandi basirikare, basubiye i Kinshasa tariki 18 Mata 2023, nyuma yo kubona ko iyo nama itari kuba, mu gihe hagitegerejwe ko hemezwa indi tariki.
Iyi nama y’Abaminisitiri b’Ingabo zo muri EAC, yagombaga kurebera hamwe uko ubutumwa bw’ingabo za EAC muri RDCongo buri kugenda, mu gihe Guverinoma ya Congo yo isaba ko aba Baminisitiri bagombaga gusobanura inshingano z’izi ngabo ziri muri Kivu ya Ruguru.
Congo yakunze kuvuga ko izi ngabo zituzuza inshingano zazo ngo ko zaje ntizihite zigaba ibitero ku mutwe wa M23 uherutse kurekura ibice wari warafashe, ukabisigira izi ngabo.
RWANDATRIBUNE.COM