Umudepite wo muri Guinée, yagaragaje ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ari ikitegererezo cya benshi, bityo ko hari byinshi Afurika ikwiye kumwigiraho.
Uyu Mudepite witwa Boubacar Siddighy Diallo, wo mu ishyaka rya UMP (Union pour un Mouvement Populaire) yabitangaje nyuma y’uko Perezida Kagame agendereye Guinée mu ruzinduko yarimo agirira mu Bihugu bimwe byo muri Afurika.
Boubacar Siddighy Diallo yavuze ko kuba Kagame yarasuye Guinée ari ishema rikomeye kuri iki Gihugu, kuko atari ahantu hose yapfa gusura.
Ati “Muzi ko hari Ibihugu byinshi by’i Burayi bitumira Kagame ngo abisure akanga kujyayo? Niba yemera kuza iwacu, ni ikimenyetso cy’agaciro gakomeye kuri Guinée n’abaturage bayo. Ntabwo Kagame ari we ushaka abanyaburayi, nibo bamushaka.”
Iyi ntumwa ya rubanda muri Guinée, ivuga ko bamwe mu banenga u Rwanda, ari abataruzi, avuga ko ari Igihugu cyateye imbere ku buryo Ibihugu hafi ya byose byifuza kumera nkarwo kandi ko byose ntawundi wabikoze atari Perezida Paul Kagame.
Ati “Paul Kagame uyu munsi ni ishusho y’uwo abaturage be bifuzaga kugira, amahoro n’iterambere. Nta gihugu na kimwe ubu cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wagereranya n’u Rwanda. Natwe turashaka kuba nk’u Rwanda.”
Depite Diallo avuga ko iyaba habagaho abayobozi benshi bameze nka Perezida Kagame, Afurika yahita ica ku bihugu byo mu yindi migabane.
Ati “Turifuza kumera nka Kagame, buri munya-Guinée arifuza ko abayobozi bacu bamera nka Paul Kagame.”
Uyu mudepite avuga ko Afurika n’abayobozi bose bayo bakwiye kwigira kuri Perezida Kagame kuko ari intwari ikora ibikorwa by’indashyikirwa.
RWANDATRIBUNE.COM
Umunyepoliti, Kumunenya, etc umenya ari amagambo mashya dukwiriye kwinjiza mu nkoranya y’ikinyarwanda