Abaturage bo mu gace ka Komini Mabayi na Bukinanyana batewe ubwoba n’imirambo myinshi y’abarwanyi bikekwa ko ari aba FLN mu byobo rusange no mu migezi.
Ikinyamakuru gikorera mu gihugu cy’uBurundi Burundi Sos media giherutse kwandika inkuru yavugaga ko abaturage bo muri Komini Bukinanyana baherutse gusanga imirambo irenga itatu mu cyobo rusange,cy’abantu bishwe n’ibikomere by’amasasu bambaye impuzangano z’abasilikare ba Congo FARDC.
Umwe mu basilikare wo mu ngabo z’uBurundi utarashatse kuvuga amazina ye mw’itangazamakuru yabwiye iki kinyamakuru ko hari imirwano yadutse mw’ishyamba rya Kibira,hagati y’ingabo z’uBurundi n’izi nyeshyamba za CNRD/FLN akaba ariyo nnvano y’imirambo myinshi abaturage bagenda babona,uyu Musilikare ndetse akaba avuga ko nta shiti abo barwanyi bagomba kuba birukanywe muri iryo shyamba bagashyiramo bose.
Mu nama iherutse kuba hagati y’Ubuyobozi bw’intara ya Cibitoki n’abaturage begereye ishyamba rya Kibira,abaturage bahawe amabwiriza ko bagomba gutanga amakuru y’aho abo barwanyi baherereye ndetse bakabafungira kubona aho bakura ibiribwa,ndetse n’abakorana nabo bose bagatangirwa amakuru kugirango babiryozwe.
Umwe mu banyapolitiki bo mu Burundi utarashatse ko amazina ye atangazwa wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko ikomanyirizwa ry’abo barwanyi ari ubufatanye bwavuye mu biganiro bimaze iminsi biri kuba mu ibanga hagati ya Leta y’uRwanda na Leta y’uBurundi mu rwego rwo kubumbatira umutekano,uyu munyapolitiki akomeza avuga ko Leta y’uBurundi isanga akarwi k’abantu batarenze ijana kadashobora kubangamira inyungu za benshi.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Komini Bukinanyana,hafi y’umutumba wa Gafumbegeti ivuga ko muri ako gace hakomeje kuba imikwabo ndetse ko ari abarwanyi ba aba Ofisiye barenga batanu ba FLN bamaze gutabwa muri yombi n’ingabo z’uBurundi FDNB ,kandi ko ibikorwa byo kubahiga bikomeje.
Isoko yacu ikomeza ivuga ko Gen.Maj Hakizimana Antoine Jeva yaba yarasohotse mu ishyamba rya Kibira agahungira ahitwa Kabere muri Gurupoma ya Kigoma,Teritwari ya Uvila ari kumwe n’itsinda ry’abarwanyi ba FLN barenga 20,akaba yarahunze imirwano yaberaga mu ishyamba rya Kibira.
Ibikorwa bya gisilikare byibasiye umutwe wa FLN muri iki gihe bije bisanga uyu mutwe uri mu ruhuri rw’ibibazo byinshi aha twavuga kutunvikana kw’abasilikare b aba Ofisiye bakuru bashinja Gen.Jeva gutanga amapeti nkuri gutanga ibishyimbo,natangwa nayo akaba atangwa hagendeye kw’itoneshwa n’icyenewabo,mu bindi bibazo kandi biri muri izi nyeshyamba n’ubukene bukomeje kunuma ndetse n’inzara ku buryo abarwanyi ba FLN bamaze iminsi birara mu mirima y’abanyekongo bakayisahura.
Mwizerwa Ally
Harya ubundi ngo abo barashaka iki?! Ariko niba ari uburwayi bwo mumutwe bwateye bamwe mu banyafurika ?! Gusa ibigarasha ahari bizasobanure njya numva uwitwa JP TURAYISHIMYE arotora inzozi aba yarose ku MANYWA y’ihangu ubwo azatubwire icyo abo baharanira ! Ariko ahari nkuko aba avuga ubwo ngo ni ukudakunda Paul Kagame dore ko abiyemeje kwikorera umuzigo wo kumwanga bakawongera kubisanzwe bibagoye nabo BAHARI ! Gusa Hari uwahoze mubigarasha WITWA Sylvestre NSENGIYUMVA nabonye avuga kuri youtobe ko ahagaritse kwanga Kagame kuko igihe cyose yamaze amwanga bitamubujije kungikanya success Kandi ko uko bigaragara we ntacyo biba bimutwaye ( PK ) ! Ati sinshobora kwirirwa nikoreye amakarito ngo nongereho no kwanga umuntu ntagira icyo ntwara ! None dore abo bo ngabo mubyobo iyo za Burundi !!! Oh my God
Dore aba banze gutaha mu munezero wo mu Rwanda, none bahisemo kuba ibiryo by’amafi n’ibisiga by’i Burundi. Burya koko bibiliya ibivuga neza ngo umutima w’umuntu urashukana, ufite indwara, ntiwifuza gukira.