Abanyeshuri, abarezi ndetse n’ubuyobozi mu rwunge rw’amashuri (GS) Rega Catholique rwo mu Murenge wa Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe n’inyubako zishaje bigiramo kuko ngo zitagira inzugi n’amadirishya.
Ngo iyo imvura iguye amasomo arahagarara ubundi buri wese agakizwa n’amaguru ashaka aho yugama bitewe n’uko baba bari kunyagirwa kubera ko inyubako z’iki kigo zitura.
Mico Prince, umwe mu banyeshuri yagize ati”Iyo imvura iguye dushaka uruhande rutanyagirwa tukaba arirwo twugamamo, n’iyo ihise rero tuguma ahari agashyuhe ntitwasubira mu myanya yacu kuko tuba twakonje, noneho nko muri ikigihe cy’imvura byo biba bigoye ko twiga amasaha yose”
Kami Ihogoza Aliane yagize ati” Iyo imvura iguye amazi yinjira mu ishuri tukabura uko tubigenza tukirundira mu gihande kimwe, ubwo nyine iyo ihise ntitukiba tucyongeye kwiga kuko haba huzuye ibiziba.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal, avuga ko icyo kibazo bakizi kandi bagishyize mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.
Yagize ati” Turabizi ko icyo kibazo gihari; amashuri arashaje cyane ariko twabishyize mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020.”
“Agomba (amashuri) kubakwa kuko abana baho ntibiga neza cyane cyane mu gihe nk’iki cy’imvura ariko umwaka utaha bizaba byakemutse”
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hatagize igihinduka ikibazo cy’amashuri ashaje mu Rwanda mu myaka itanu kizaba cyarakemutse kuko u Rwanda rubitewemo inkunga na Banki y’Isi ruzaba rwujuje ibyumba bishyai buhumbi 22.
Joselyne Uwimana