Komisiyo yigenga iharani uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu gihugu cy’u Burundi CNIDH-Burundi(Commission Nationale Independante de Droits de l’Homme du Burundi), yatangaje ko yasuye Gen Alain Guillaume Bunyoni uheruka gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cy’ u Burundi.
Ubutumwa iyi Komisiyo yanyujije k’urubuga rwayo rwa Twitter ejo ku wa 22 Mata 2023, buvuga ko Ubayobozi ba CNIDH-Burundi, bwasuye Gen Bunyoni basanga nta kibazo afite ndetse ko nta hohoterwa cyangwa iyica rubozo yigeze akorerwa kuva yatabwa muri yombi.
Ati:Twasuye Gen Bunyoni aho afungiye dusanga nta kibazo afite. ntabwo yigeze ahohoterwa cyangwa ngo akorerwe iyica rubozo kuva yatabwa muri yombi. ameze neza kandi byamenyeshejwe umuryango we.”
Gen Guillaume Bunyoni , yatawe muri yombi kuwa 20 Mata 2023 nyuma y’umunsi umwe gusa Leta y’u Burundi itangaje ko itazi irengero rye.
Martin Niteretse Minisitiri w’umutekano mu Burundi ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 19 Mata 2023, yavuze ko ibiro by’umushinjacyaha Mukuru wa Republika y’u Burundi birimo gushakisha Gen Guillaume Bunyoni , ariko ntiyasobanura impamvu uwo mugabo wahoze ari igikomerezwa mu Ishyaka CNDD-FDD no mu butegetsi bw’u Burundi ari guhigwa bukware.
Mu gitondo cyo ku wa gatanu, umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter, ku mazina y’umukobwa we witwa Darlene Bunyoni, yanditse ubutumwa butabariza Se, ko ari mu maboko y’inzego z’iperereza mu Burundi .
Amakuru yahise ajya hanze, yavugaga ko Bunyoni ashobora kuba yari yahunze igihugu ndetse ko yaba yari yahungiye muri Tanzaniya, ariko biza kumenyekana ko yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza mu Burundi.
Arashinjwa ibyaha byo gushaka guhungabanya umutekano , ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ubwo yari ikiri Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Yanashinjwe kandi ibyaha birimo kugerageza guhirika Ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimye ,ari nayo ntandaro yo gushwana hagati y’Aba bagabo bakomeye mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu.
Claude HATEGEKIMANA