Uhagarariye igihugu cy’Ubushinwa mu Bufarasa yateje intugunda muri iki gihugu ndetse no ku mugabane w’Uburayi nyuma yo kuvuga ko yubaha Leta yigenga y’Abasoviyete n’ubwo yasenyutse ariko akemeza ko ikiriho kuko ibihugu byose byahoze ari iby’iyi Leta bikayivaho, we atabifata nk’ibihugu kuko bitemewe n’amategeko
Ibi kandi byasubiwemo n’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Mao Ning ubwo yabwiraga abanyamakuru ati “Ubushinwa bwubaha igihugu cyigenga cya repubulika yishyize hamwe nyuma y’iseswa ry’Abasoviyeti.”
umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga Mao Ning
Ambasaderi wa Beijing mu Bufaransa Lu Shaye akimara kuvuga ibi umujinya watangiye kuzamuka mu bari bateraniye aho ubwo yavugaga ko ibihugu byavutse nyuma yo guhirikwa kw’Abasoviyeti bidafite ubuzima gatozi nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya kuko nta masezerano mpuzamahanga yemeza ko ari ibihugu byigenga.
Amagambo ya ambasaderi yasaga nkaho aterekeza kuri Ukraine gusa, Uburusiya buheruka gutera muri Gashyantare 2022, ahubwo bwerekeza no kuri Repubulika zose zahoze ari izo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zagaragaye nk’ibihugu byigenga nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zisenyutse mu 1991, harimo n’abagize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Mata nibwo, Mao yashimangiye ko Ubushinwa bwubaha ubusugire, ubwigenge n’ubusugire bw’ibihugu byose kandi bugashyigikira intego n’amahame y’amasezerano y’umuryango w’abibumbye.
Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zisenyutse, Ubushinwa ni kimwe mu bihugu byafashe iya mbere mugukomeza umubano n’Uburusiya.
Umuyobozi mukuru wa politiki y’ububanyi n’amahanga y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Josep Borrell, yavuze ko aya magambo yavuzwe n’igihugu cy’Ubushinwa,atemewe ndetse yongeraho ku rubuga rwe rwa tweet y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ko aya magambo adahagarariye igihugu cy’Ubushinwa gusa.
Kuri uyu wa mbere, Beijing yitandukanije n’amagambo ya Lu – mu gihe yanaburanaga ko itavuga rumwe n’intambara y’Uburusiya muri Ukraine.
Mao yagize ati: “Kuva hashyirwaho umubano w’ububanyi n’amahanga, Ubushinwa bwakomeje gukurikiza ihame ryo kubahana n’uburinganire kugira ngo habeho umubano w’ubucuti n’ubufatanye mu bihugu byombi.”
Yongeyeho ko bimwe mu bitangazamakuru bisobanura ibintu nabi kubyerekeranye n’aho Ubushinwa buhagaze ku kibazo cya Ukraine kandi yemeza ko bibiba umwiryane mu mibanire hagati y’Ubushinwa n’ibindi bihugu.
Ibyo Lu yavuze mu cyumweru gishize byateje umujinya mwinshi mu Burayi, bituma ibihugu bitatu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bihamagaza intumwa z’Ubushinwa kugira ngo basobanure ayo magambo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Lituwaniya, Gabrielius Landsbergis yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati “niba hari umuntu ukomeje kwibaza impamvu ibihugu bya Baltique bitizera ko Ubushinwa bwunga igihugu cy’Uburusiya na Ukraine, dore noneho ambasaderi w’Ubushinwa arabyivugiye, avuvuga ko Crimea ari Uburusiya kandi imipaka y’ibihugu byacu nta shingiro bifite mu mategeko. ”
Lu mbere yemeye ko ari mu cyiciro cyiswe “Wolf Warrior” cy’abadipolomate b’Ubushinwa, iryo zina ryahawe abatavuga rumwe na Leta y’Ubushinwa kandi bari kubutegetsi
Uyu mu Ambasaderi Muri Kanama 2022, yateje umwiryane ubwo yavugaga ko abaturage ba Tayiwani bagomba kongera kwiga nyuma y’uko Abashinwa bigaruriye icyo kirwa.
Umuhoza Yves