Inteko Ishinga Amategeko yo mu Rwanda igiye gutangira kwiga ku mushinga wo guhindura itegeko nshinga ryagengaga Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, bizanatuma Abadepite bongererwa igihe kuri manda yabo yagombaga kurangira muri uyu mwaka.
Ni ibintu biteganijwe ko bigomba gutangira kuri uyu wa 24 Mata ubwo Abaperezida ba za Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko baratangira kwiga ku ngingo zishobora guhinduka mu Itegeko Nshinga.
Bimwe mubiteganywa ko bishobora guhinduka mu gihe byaba byemejwe byose uko byakabaye harimo ibi bikurikira.
Byatuma Hongererwa Manda Abadepite bari bari mu nteko ngo amatora yari ateganyijwe uyu mwaka ahuzwe n’aya Perezida umwaka utaha, Icyo gihe kumwe watsindwaga hamwe ukagerageza ahandi ntibizaba bigishoboka
Ikindi kandi Amwe mu mateka ya Perezida ntazongera kunyura muri Cabinet, cyane ashyira abantu mu myanya
Ibyemezo n’amabwiriza ya zimwe mu nzego za Leta bigiye gushyirwa ku rutonde rw’uko amategeko agenda asumbana.
Gusomera imanza mu ruhame uko zaciwe buzavaho bijye biba kuzo bigaragara ko ari ingenzi cyane
Hari ingingo zitazahinduka ahubwo hanozwe uko zari zanditse
Ingingo zari zaragiyemo muri bishingiye kubyo amasezerano ya Arusha yateganyaga ariko bitakijyanye n’igihe zizavamo
Minisitiri w’Intebe ntabwo azaba asabwa gusobanurira Inteko ibikorwa bya Guverinoma buri gihembwe (igihembwe cy’inteko kikaba ari amezi 2); ibi bikaba byari bigoye kubyubahiriza ahubwo akazajya abikora byibura gatatu mu mwaka
Mu ngingo yahaga ububasha Inteko bwo kumenya amakuru no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, iyi ngingo uko yanditse ijambo ryo “kumenya amakuru” rizavamo hasigare “kugenzura” gusa
Si ibi gusa kuko hazarebwa no kubindi bitandukanye, nk’uko bigaragazwa. Ibi kandi byose biramutse byemejwe byose ngo byafasha kugabanya ingengo y’imari yagendaga ku matora kuko amatora yaba yahurijwe hamwe.
Uwineza Adeline