Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Nzeli, inama njyanama y’akarere ka Musanze yirukanye ku mirimo uwari meya Habyarimana Jean Damascene azira ruswa.
Nk’uko byagaragajwe na komite njyanama y’Akarere ka Musanze, uyu wahoze ayobora aka karere araregwa kwakira ruswa mu bijyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta, gutanga ibyangombwa byo kubaka ndetse no gukorana n’abakomisiyoneri mu bijyanye no gushyira mu myanya abaganga n’abarimu.
Abayisenga Emile, Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Musanze yatangaje ko iyi ruswa igaragarira by’umwihariko mu kutubahiriza amabwiriza agenga imyubakire mu karere ka Musanze.
Ati, “Ni icyemezo twafashe twabitekerejeho, tubimaranye igihe nk’abagize ibiro u (….) ibyo bibazo rero bimwe muri byo ni nk’igishushanyo mbonera kitubahirizwa kandi kikavugwamo na za ruswa n’akajagari, abandi bakubaka muri site z’ubuhinzi ubuyobozi burebera tukabibabwira ntihagire icyo babikoraho.”
Akomeza avuga ko by’umwihariko uwari umuyobozi w’akarere yavuzweho ruswa ndetse ubu akaba yitaba ubugenzacyaha.
Ati, “Yitabye ubugenzacyaha na n’ubu aracyabwitaba ntibirarangira.”
Rwandatribune.com yaganiriye n’umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu ntara y’Amajyaruguru Beline Mukamana, atubwira ko nta cyo yatangaza kuri dosiye y’uwahoze ari meya w’Akarere ka Musanze kubera ko yamaze koherezwa i Kigali ku rwego rw’igihugu.
Tuganira n’umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi yirinze kugira icyo atangaza kuri iyi dosiye ya ruswa ivugwa kuri Habyarimana Jean Damascene wahoze ayobora akarere ka Musanze.
Uretse uwahoze ayobora akarere ka Musanze, inama njyanama y’aka karere yirukanye kandi abahoze bamwungirije barimo Uwamariya Marie Claire wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba we ashinjwa uburiganya.
Hirukanwe kandi Ndabereye Augustin wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu akaba by’umwihariko ubu ari kubarizwa muri gereza aho akurikiranyweho guhohotera uwo bashakanye .
Ubwanditsi