Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, wasabye Leta y’u Rwanda ibisa nkaho bidashoboka, ubwo wamurikaga Ikiswe “marathon politiki” ku ngingo irebena n’Umutekano mu Rwanda.
Ni nyuma yaho Maitre Herve Ndendahimana Komiseri ushinzwe amategeko n’uburenganzirwa bwa muntu mu mutwe wa CNRD/FLN igice cya Gen Hakizimana Antoine , atangaje ko mu Rwanda nta mutekano uhari ndetse ko CNRD/FLN ariyo ifite gahunda ihamye ,izatuma mu Rwanda haboneka umutekano usesuye, igihe izaba yakuyeho ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi.
Maitre Herve Ngendahimana , yakomeje avuga ko CNRDF/FLN yiteguye gukuruhaho ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe bwaba bwanze kuvaho ku neza.
Ati:” Turasaba Ubutegetsi bw’u Rwanda kuvaho ku neza, bitaba ibyo CNRD/FLN ikazabyikorera binyuze mu nzira y’intambara.”
Maitre Herve Ngendahima, yabajijwe impamvu avuga ko nta mutekano uri mu Rwanda kandi bigaragarira ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitekanye ku Isi.
Mu gusubiza, Maitre Herve Ngendahimana, “yavuze ko nta wakwizera umutekano wa FPR-Inkotanyi, ahubwo ko u Rwanda ruzagira umutekano uhamye igihe CNRD/FLN izaba yafashe ubutegetsi .”
Abakurikiranye amagambo ya Maitre Herve Ngendahimana, bamuhaye inkwenene, bavuga ko ibyo yavuze ari nk’ibya yamvugo y’urubyiruko izwi nko”kwikina” bishatse kuvuga kwivuga neza nyamara ibyo uvuze utabasha kubishira mu bikorwa cyane cyane ko nta bushobozi nuba ubifitiye .
Ibi babikomora k’ukuba uyu mutwe, warashinzwe n’Abantu bahoze muri FDLR/FOCA bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakibazwa uburyo bene aba bantu, aribo zananira Abanyarwanda umutekano mu gihe bakirangwa n’ingengabiterezo ya Jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere.
Ni mugihe CNRD/FLN ,yashyizwe ku rutonde rw’imitwe ifite uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma y’ibitero byibasiye Abatutarage b’inzirakarengane wagabye mu bihe bitandukanye mu karere ka Nyaruguru mu duce twegeranye n’Ishyamba rya Nyungwe bigasiga bamwe bahasize ubuzima.
Si mu Rwanda gusa, kuko NCRD/FLN ari imwe mu mitwe yazengereje Abanye congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyepfo aho ifite ibirindiro bihoraho.
Hari abasanga ibimaze iminsi bivugwa na CNRD/FLN ko yiteguye gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda ,ari uburyo bwo kwishakira amaronko no kongera kureshya abahoze ari abayoboke b’uyu mutwe, bamaze kuwutera umugongo kubera amacakubiri amaze igihe uwurangwamo.
Ni amacakubiri ashingiye ku ivangura ry’uturere ,aho ikibazo cya Kiga-Nduga no kurwanira ubuyobozi, cyatumye uyu mutwe ucikamo ibice bibiri, kimwe gishigikiye Lt Gn Habimana Hamada ukomoka mu majyaruguru y’u Rwanda mu gihe ikindi gishigikiye Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ukomoka mu majyefo y’u Rwanda.
Haribazwa uburyo Abananiwe kumvika hagati yabo bapfa amoko, uturere, imitungo n’Ubuyobozi, aribo bazabasha kugeza ibyiza ku Banyarwanda birimo umutakano, mu gihe aribo bambere bagambiriye kuwuhungabanya.
Claude HATEGEKIMANA
Abananiwe kumvikana bo ni iryaguye.Ururi mwihene ni narwo ruri no mu ntama!Ngayo nguko ncuti dusangiye ugupfa no kubaho!Icyabiruse byose ni ugutegana amatwi kubyo tutumva kimwe, ariko hari abatabyumva.Ngiyo isi tubayemo!