Bwana Muyambo Jean-Claude usanzwe ari mubuyobozi bwa Perezida Tshisekadi yatangaje ko ubuyobozi buriho uyu munsi antaho butandukaniye n’ubwabubanjirije ndetse yeruye atangaza ko burutwa n’ubwa mbere.
uyu mugabo yabitangaje agira ati” ubutegetsi bwa Tshisekedi nibwo bubi kurusha ubwabubanjirije bwa Joseph Kabila.
Uyu mugabo yagize ati “ wiruaka umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri, niko byagenze no kubutegetsi bwa Joseph Kabila twari tuzi ngo dukize agatunambwene, none twakiriye ingoma y’igitugu kurusha mbere.”
Uyu mugabo yabwiye abagize ubuyobozi bwa Congo ati: “Twari dufite ibyiringiro byinshi ko Felix Tshisekedi yahindura ibintu byinshi, ariko mu myaka 4 agenda aba mubi kurusha Kabila.”
Uyu mugabo yongeye ho ko uretse no kubwa Kabila no kuwa M’zee Kabila bitigeze bimera gutyo, yakomeje avuga ko Kabila ahubwo yabaye mwiza kurusha Tshisekedi kandi ariwe bari batezeho umukiro.
Ibi abivuga yatangaje ko ntagihe na kimwe umufuka w’ibiro 25 by’ifu y’ibigori byigeze bigura amafaranga ibihumbi 100 000by’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu nk’uko bimeze ubu.
Ibi uyu musaza abivuze mu gihe ibiciro bikomeje kugenda bifata indi ntera n’ubwo intambara yari mu burasirazuba bwa DRC yahosheje,iyi ntambara imaze igihe ihosheje kuva ubwi inyeshyamba za M23 zafataga icyemezo cyo gusubira inyuma mubice zari zarigaruriye.
Uwineza Adeline