Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, yahamagaje ikitaraganya Musabyimimana Jean Claude Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, kugirango ajye gutanga ibisobanuro ku bibazo birebana n’imitangire mibi ya Seivise , bimaze igihe bivugwa mu nzego z’ibanze z’igihugu.
Ni ibibazo biheruka kugaragara muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB(Rwanda Govornance Board), birebana n’ imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze , yagaragaye mo amakosa menshi.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki, uburinganire, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu Depite Rubagumya Furaha Emma, yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gukora isesengura ku bikorwa by’urwego rw’imiyoborere RGB bya 2020-2021 na 2021-2022.
Ati “Impamvu mu myanzuro yafashwe harimo gutumira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu , ni ukugira ngo aze gutanga ibisonanuro , bigaragara muri raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, yagaragayemo imitangire ya serivise itanoze muri bamwe mu bakozi b’inzego z’ibanze .
Murabizi ko ariho abaturage hafi ya bose bajya gushaka serivisi, ntabwo rero ari byiza ko bahabwa serivisi mbi ku buryo bazinubira ku kigero kigaragara muri ziriya raporo.”
Bimwe mu bibazo bikomeye abaturage bagaragaje ndetse bakunze kwinubira, harimo gusiragizwa no kukwa inabi , kujya gushaka abakozi babaha serivisi bagasanga badahari, kutamenya ibyo basabwa kugira ngo bahabwe serivisi mu gihe bagiye kwaka serivisi mu nzego z’ibanze.
Depite Rubagumya Furaha Emma ,yakomeje avuga ko kugirango ibyo bikorwe neza bidasaba ingengo y’imari ihanitse cyangwase ubumenyi buhanitse.
Ati “Mu by’ukuri ntabwo ari ibintu bikeneye ingengo y’imari cyangwa se bikeneye ubumenyi runaka buhanitse , ni ibintu bijyanye n’imiyoborere bigaragara cyane mu nzego z’ibanze , niyo mpamvu twifuje ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yaza gutanga ibisobanuri imbere y’Inteko y’Abadeite .”
Raporo y’ibikorwa by’urwego rushinzwe imiyoborere RGB, yagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi (Abadepite n’Abasenateri), mu kwezi k’ Ugushyingo 2022 ishyikirizwa Komisiyo y’Inteko Nshingamategako y’u Rwanda ishinzwe Politiki, uburinganire, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu kugira ngo iyisuzume.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com