Inkuru igezweho ku rwego mpuzamahanga, ni iya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden wemeje ko azahatanira manda ya kabiri mu matora y’Umukuru w’Igihugu y’umwaka utaha.
Joe Biden yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Iri tangazo rigenda rigaragaza impamvu Abanyamerika bagomba kuzongera kumutora, Perezida Biden yavuze ko ukwishyira ukizana muri Leta Zunze Ubumwe za America gukwiye gukomeza kuganza.
Yavuze kandi kubahiriza ihame ry’uburenganzira bwa muntu, bigomba gukomeza kuba imwe mu ntego zikomeye z’iki Gihugu.
Yavuze ko ikindi gikomeye gikwiye gutuma yongera gutorerwa kuyobora USA, ari ukuba azi Abanyamerika n’ibyo bakeneye.
Biden ashobora kongera guhangana na Donald Trump banahanganye mu matora aheruka, nyuma yuko uyu wayoboye USA muri manda imwe, na we yemeje ko aziyamamaza muri aya matora azaba muri 2024.
RWANDATRIBUNE.COM