Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 y’Amavuko Gen Muhoozi yujuje muri uyu mwaka wa 2023, Perezida Paul Kagame ibigwi uyu muhungu wa Perezida Museveni akaba n’umusirikare ukomeye mu ngabo za Uganda UPDF.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira cyane Gen Muhoozi Kainerugaba kuba yarabaye ikiraro gihuza ibihugu bya Uganda n’u Rwanda nyuma y’igihe kirerekire umubano w’ibibi byombi warazambye.
Perezida Kagame yashimiye Gen Muhoozi, avuga ko yabaye ikiraro kizahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ati “Turabona amahoro hagati y’ibihugu byombi. Nibyo mushobora kugira amahoro ariko mutari inshuti, ariko kuri ubu ndatekereza ko dufite byose, turi inshuti kandi tunafite n’amahoro. Ndagushimiye Gen Muhoozi ku bw’uruhare rwawe muri ibi no kugira ubushake bwo kuba ikiraro gihuza impande zombi.”
K’urundi ruhande , Gen Muhoozi, yavuze ko ari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame ndetse ko bishimangirwa n’inka yamugabiye.
Ati “Ikimenyetso cy’ubushuti ni inka perezida Kagame yampaye, kandi nabifashe nk’ibintu bikomeye cyane. Ndashaka kubwira Nyakubahwa ko inka wampaye zimeze neza kandi zororotse. Wampaye inka 10 ariko ubu zabaye 17 zaturutse kuri izo wampaye. Mpereye kuri ibyo mu by’ukuri twabaye inshuti.”
Gen Muhoozi Kanerugaba , afatwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi, wongera kuzahuka.
Uganda yashinjaga u Rwanda kuvogera no guhungabanya umutakano ku butaka bwayo , binyuze mu bikorwa by’ubutasi u Rwanda rwakoreraga muri iki gihugu.
Ni mu gihe u Rwanda, rwashinjaga Uganda gukorana no gutera Inkunga imitwe nka RNC igamije guhungabanya umutekano warwo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com