Umukobwa wa General de Police Alain Guillaume Bunyoni, yatangaje ko mu bihe byo gushakisha se, abo mu muryango we bari bameze nk’abafunze kuko bari bambuwe telefone, ndetse ko n’ubu batidegembya nkuko bisanzwe.
Imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu Burundi n’itabwa muri yombi rya General Bunyoni no gusaka urugo rwe byabaye mu cyumweru gishize.
Umukobwa wa General Bunyoni witwa Darlene Bonyoni, usanzwe uba mu kindi Gihugu kitari u Burundi, yabwiye BBC ko abo mu muryango wabo bari bamaze igihe barambuwe telefone, ndetse barabujijwe kuva mu rugo.
Yagize ati “Bamaze nk’icyumweru cyose badafite za telefone zabo, badashobora kwidegembya, batanababwira n’impamvu bagumishijwe mu rugo.”
Icyakora ngo nyuma yuko Bunyoni afashwe, hari impinduka zabayeho, ati “Ubu ndi gushobora kuvugana n’umuryango, bameze neza. Nshobora kubaterefona tukavugana ariko nta muntu ashobora kumenya ko bashobora kuvuga bidegembya kuko ntawamenya ko ibyo bavugana n’abandi bitari kumvirizwa.”
Darlene yavuze ko kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, n’abana biga, batangiye kujya ku ishuri ariko ko bagenda baherekejwe n’abashinzwe umutekano.
Yagarutse ku isakwa ryakozwe mu rugo rw’iwabo, akavuga ko nubwo abo mu muryango wabo nta n’umwe wahohotewe, ariko kugeza ubu ataramenya ibyaba byaratwawe muri iri sakwa.
Alain Guillaume Bonyoni wabaye umusirikare w’icyubahiro mu Burundi, akaba yaranayoboye igipolisi cy’iki Gihugu yanabereye Minisitiri w’Ineteb, yatawe muri yombi tariki 21 Mata 2023, akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ibifitanye isano no guhungabanya umutekano w’Igihugu.
RWANDATRIBUNE.COM