Abaturage bakoresha umuhanda Kigali Musanze Rubavu, bakunze kwibaza icyakorwa kugira ngo nabo biyubakitre igihugu binyujijwe mu kwaka Fagitire yemewe ya EBM, mugihe bageze ahitwa kuri Nyirangarama, kuko badashobora kuhatambuka badahashye, nyamara kuko imodokari ziba zihuta ntibahabwe Fagitire.
Iyi Enteprise iherereye mu karere ka Rurindo ahazwi nko kuri Nyirangarama icuruza ibyo kurya n’ibyo kunywa, kuburyo ntawe ushobora kuhatambuka adahashye.
Benshi mubanyura iyo nzira rero bakibaza icyakorwa kugira ngo iyi misoro bita ko inyerezwa nayo itangwe kandi buri wese abone ko yatanze umusanzu we mu kwiyubakira igihugu .
Bamwe mugenzi baganiriye n’umunyamakuru ukorera kuri Radio 10 bamubwiye ko babazwa no kubona basabwa kwiyubakira igihugu, umunsi k’uwundi binyukijwe mu misoro ariko barangiza bagahaha ndetse ibintu byinshi badahawe inyemezabuguzi kandi mu byukuri bakagombye kuyihabwa. Bati” ibi nabyo ni ukunyereza umusoro wa Leta rwose.”
Ibi bibaye mu gihe abantu bose basabwa kwaka inyemeza bwishyu yemewe izwi ku izina rya EBM kugira ngo imisanzu yabo mu kwiyubakira igihugu bizere ko yageze mu kigega kibishinzwe.
Uwineza Adeline
ko mu kwezi gushyize se nahanyuze , barashyize hanze laud speakers(indangurura majwi) na record(amajwi) avugiramo ashishikariza bantu baguze kutagenda badahawe facture(inyemezabwishyu )ya EBM ,babihinduye bate?