Amakuru aturuka i Burundi, aremeza ko Genera Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe muri iki Gihugu, ubu uri mu maboko y’inzego, aza kugezwa imbere y’Umushinjacyaha.
Ni amakuru yemezwa n’abakurikiranira hafi ibya Alain Guillaume Bunyoni kuva yatangira gushakishwa yanatabwa muri yombi mu cyumweru gishize.
General de Police Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari umunyacyubahiro uhebuje mu Burundi, uyu munsi ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, aragezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru, kugira ngo amenyeshwe ibyaha akurikiranyweho.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Ubucamanza bw’u Burundi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, ko Bunyoni agezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru kuri uyu wa Kane mu Mujyi wa Bujumbura.
Mu ntangiro z’icyumweru gishize, ni bwo inkuru z’ibya Bunyoni zatangiye kuvugwa, ubwo Polisi ndetse n’inzego z’iperereza zajyaga iwe gusaka, bivugwa ko hahishe amafaranga menshi.
Nyuma byaje kuvugw ako Umushinjacyaha Mukuru yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, ariko akaza gushakishwa akabazanza kubura, aho yaje gufatwa tariki 21 Mata 2023.
Alain Guillaume Bunyoni akurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo icyo kubangamira umutekano w’Igihugu, ndetse no gukoresha nabi umutungo w’Igihugu.
RWANDATRIBUNE.COM