Pologne yafatiriye imitungo y’Ambasade y’Uburusiya yabarizwaga mu gihugu cyabo, icyakora nta mpamvu yatangajwe yaba yatumye iyi mitungo ifatirirwa.
Iyi mitungo yafatiriwe igizwe n’amafaranga y’iyi Ambasade yabarizwaga mu maBanki yo muri iki gihugu, iyi mitungo yose ikaba yafatiriwe n’ubushinjacyaha bwo muri iki gihugu .
Nk’uko Ambasaderi w’u Burusiya muri Pologne, Sergey Andreyev yabivuze ngo ubushinjacyaha bwa Pologne bwabamenyesheje ko amafaranga yabo yose yashyizwe kuri konti zabwo.
Si ubwa mbere amafaranga y’iyo ambasade afatiriwe kuko no mu Ugushyingo 2022 byabaye, bikekwa ko yifashishwa mu bikorwa by’iterabwoba n’andi manyanga.
Ambasaderi Andreyev yavuze ko ibyo Pologne yakoze ari ubushotoranyi no kurenga ku masezerano ya Vienne ashyiraho imikorere mu bya dipolomasi.
Pologne ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bimaze igihe bishyigikiye ibihano ku Burusiya, kubera gutangiza intambara kuri Ukraine.
Pologne nk’igihugu cyahoze kuri Leta Zunze Ubumwe za Abasoviyeti, ifite ubwoba ko mu gihe u Burusiya bwaba butsinze intambara ya Ukraine, bwakomereza no ku bindi bihugu byahoze bifatanye mbere y’isenyuka ry’urukuta twa Berlin
Umwe muba Dipolomate w’ubushinwa aherutse kumvikana avuga ko Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete azubaha kandi yemeza ko zitasenyutse kuko izo Leta nta mategeko azemeza yagiyeho.
Uwineza Adeline