Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi ubutumwa bw’akazi, ni ubutumwa bwajyanywe n’itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Prof Nshuti Manase wari uyoboye iri tsinda yashyikirije umukuru w’igihugu cy’u Burundi ubu butumwa bwa Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 26 Mata ubwo yari mu biro bye.
Amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda avuga ko izi ntumwa zirimo n’Umuyobozi ushinzwe Iperereza rya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi zagiriye uruzinduko i Bujumbura mu rwego rwo gushyikiriza Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.
Izi ntumwa z’u Rwanda zigiriye uruzinduko i Burundi mu gihe ibihugu byombi bimaze igihe byemeranyije kuzahura umubano wari warajemo agatotsi ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y’iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b’iki gihugu cy’igituranyi bakorana n’Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri Werurwe mu 2023 Perezida Kagame nawe yari yakiriye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira wari woherejwe nk’intumwa ya Perezida w’iki gihugu.
Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi, yagaragaje ubushake bwo kwiyunga n’u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanye Abakuru b’Ibihugu byombi bagenda bohererezanya intumwa ndetse biza kurangira muri Gashyantare mu 2023 Perezida Kagame agiriye uruzinduko i Burundi rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we, Perezida Ndayishimiye.
Uyu mubano w’ibihugu byombi uri kugenda urushaho kugenda neza kuko n’imipaka y’ibihugu byombi yari yarafunzwe, ubu yafunguwe abaturage b’ibihugu byombi ubu bakaba bahahirana mugihe hari hashize igihe kirekire ibihugu byombi bidacana uwaka.
Umuhoza Yves