Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yerecyeje i Kampaka muri Uganda, mu nama igamije gushakira amahoro Igihugu cya Somalia.
Evariste Ndayishimiye yafashe rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, yamwerekeje i Kampala.
Itangazo dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, rivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yitabiriye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ibera i Kampala igamije kugarura amahoro muri Somalia iba uyu munsi ku wa Kane.
Ndayishimiye agiye muri Uganda, mu gihe Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na we ategerejwe muri Tanzania, mu Bihugu byose bisanzwe bibana mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, rugamije gukomeza kwagura umubano w’u Rwanda na Tanzania.
RWANDATRIBUNE.COM
Umutwe w’inkuru yawe ushyizeho ngo perezida ndayishimiye yerekeje mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda. wari kwandaka ngo(igihugu cy igituranyi n’u Rwanda)