Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Tanzania, kuri uyu wa 27 Mata yakiriwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere i Dar es Salaam aho yakirijwe indabyo hamwe n’indirimbo zitandukanye zo mu muco wa Tanzania.
Uyu mukuru w’igihugu kandi yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye bo muri Guverinoma ya Tanzania bayobowe na Dr Stergomena Tax usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ndetse na Minisitiri ushinzwe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
ubwo Perezida yari avuye ku kibuga cy’indege i Dar es salama
Nyuma yo kwakirwa n’aba bayobozi bakomeje berekeza ahari imodokari zigomba kuberekeza , kubiro by’umukuru w’igihugu cya Tanzania, aho biteganijwe ko agomba kugirana ibiganiro mu muhezo.
Uru ruzinduko rwitezwe ho byinshi ku mpande zombi nk’uko byakunze kugaragazwa ko ibihugu byombi bifitanye umubano udasanzwe ushingiye k’ubukungu, n’iterambere.
Umuhoza Yves
Uruzinduko ko rwabaye uyumunsi mukaba mukoresha ifoto yakirwa n’uwabaye umukuru w’igihugu kdi atakiriho mushaka kuvugiki? mwabuze indi mushyiraho koharimenshi arikumwe na TZ current President?
Mwiriwe neza
Turabakunda banyamakuru ariko mujye mudushyiriraho amafoto ajyanye n’igihe kugirango bye gutera urujijo,kuko gushyiraho ifoto yakera namwe ni mubyumve ko atari sawa , kandi nkeka muzifite