Umwe mubahoze ba mu nyeshyamba za FDLR ari munzego zo hejuru yatangaje ko akiri muri iki gihugu babitaga Made in Congo byamuryaga ahantu ariko akabona ntakundi yabigenza kubera imyumvire mibi yari afite, ko adashobora gutaha mu gihugu cye gutyo gusa ataje kucyirukanamo FPR yacyigaruriye.
Uyu mu koroneli wari unashinzwe urwego rw’ubutasi muri uyu mutwe w’inyeshyamba, yemeza ko kuba abanye Congo barabitaga uko bashaka ntihagire ugira icyo akora ari uko bari abanyamahanga mu gihugu cya Congo, mu gihe abanye congo bo bari iwabo.
Uyu mu Koroneli yatangaje ibi ubwo yaganiraga na Rwanda Tribune, akabamenyesha ko igihejeje izi nyeshyamba muri Congo, Atari uko bahishimiye.ahubwo ko ari ikibazo kimwe cy’imyumvire kibibatera.
Yasabye kandi izi nyeshyamba kureba kure bagahitamo igifitiye akamaro ubuzima bwabo, aho gukomeza kumungwa n’agakoko kitwa imyumvire mibi, kuko ntacyo byazabagezaho usibye gukomeza kuba abasigajwe inyuma n’imyumvire.
Uyu Musirikare wahoze ari mubafata ibyemezo muri izi nyeshyamba, yemeje ko ushaka gutaha wese yabikora, kuko hari n’abandi batashye kandi byarakunze.
Icyakora yemeje ko abo munzego zo hejuru bo biba bigoye kuko gucika ababa babarinze bitoroshye kuko aho bajya hose baba bari kumwe kereka babonye uko nabo babatahana, nk’uko bamwe mubatashye mbere babigenje.
Umuhoza Yves
ariko bimubabaza iki ko yicinya icyara? ntakibi atakoze kandi byose byamuguye neza baranamugororera…. yafashe abagore nabakobwa abagira uko ashaka…. yarishe abantu batabarika igihe kirenga imyaka 25 yica…. yambuye imitungo irimo amatungo amfaranga amadolari nibiryo…ibikoresho byo munzu byo ntawavuga….. none ngo bikamubabaza?