Kuwa 23 Werurwe 2023 mu buryo busa n’ubwatunguye benshi, Perezida Felix Tshisekedi yahinduye Guverinoma ye ikitaraganya ,hagaragaramo abagabo babiri batari bitezwe barimo Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri wungirije w’Ingabo za FARDC.
Benshi batunguwe no kubona Jean Pierre Bemba agirwa Minisitiri w’Ingabo za FARDC, mu gihe yari izwiho kurwanya Ubutegetsi muri icyo gihugu ndetse mu bihe byashize, akaba yari Umuyobozi w’Inyeshyamba za MLC(Mouvement pour la Liberation du Congo) , zari zarazengereje Ubutegetsi muri DR Congo.
Jean Pierre Bemba kandi, yakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC , gufungwa imyaka 18 kubera ibikorwa by’urugomo byibasiye inyoko Muntu mu ntambara yo muri Centre Afurika no mu burasirazuba bwa DR Congo, umutwe wa MLC yari abereye umuyobozi wagizemo uruhare.
Ubwo yagirwaga Minisiritiri wungirije w’Ingabo za FARDC, byavuzwe ko zimwe mu nshingano zikomeye yahawe ari uguhangana no guhashya Umutwe wa M23, ngo kuko Perezida Tshisekedi yamubonyemo ubunararibonye nk’umuntu wayoboye Umutwe w’inyeshyamba zaterwaga Inkunga na Uganda(MLC) kandi wigeze gukorana na bamwe mu bayobozi ba M23 bakiri muri RCD Goma na CNDP, ubwo bari bahanganye n’Ubutegetsi bwa Laurent Desire Kabila waje gusimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila.
Ikindi , ngo n’uko Jean Pierre Bemba usanzwe ari uwo mu bwoko bw’Abandande, azi neza agace k’ Uburasirazuba bwa DR Congo ndetse akaba ahafite n’abayoboke benshi, bitewe n’uko umutwe wa MLC ariho wari ufite ibirindiro akaba ari naho ukomoka ndetse wakuraga Abarwanyi.
Indi Mpamvu yatumye agirwa Minisiritiri w’Ingabo za FARDC yatangiye kwigaragaza!
Kuwa 28 Werurwe 2023, imbere y’imbaga y’Abayoboke b’Ihuriro ry’Amashyaka ashyigikye Perezida Tshisekedi rizwi nka”Union Sacree” mu mujyi wa Kinshsasa, Jean Pierre Bemba yasabye Abanye congo gukunda no gushyigikira Perezida wabo Felix Tshisekedi.
Yakomeje avuga ko azi neza ndetse asobanukiwe Perezida Felix Tshisekedi uwariwe, kuko ari ’umuntu ukunda igihugu cye cya DR Congo ndetse ushyira imbere inyungu z’Abanye congo bose.
Ati:” Nzi neza kandi nsobanukiwe Perezida wacu Felix Tshisekedi . Ni umuntu ukunda igihugu ku buryo bukomeye kandi yaba ku manywa na n’ijoro ,usanga ashishikajwe no gushakira DR Congo n’Abanye congo ibyiza . Ndasaba Abanye congo bose gushyira hamwe tukamushyigikira “
Jean pierre Bemba,yakomeje avuga ko Abanye congo bose, bagomba kujya inyuma ya Perezida Felix Tshisekedi ,niba bashaka ko igihugu cyabo kidakomeza kuvogerwa no gucibwamo ibice.
Bamwe mu barwanya bikomeye Ubutegetsi bwa DR Congo barimo Martin Fayulu wakurikiranye amagambo ya Jean Pierre Bemba ashimagiza Perezida FelixTshisekedi, bavuze ko” Jean Pierre Bemba yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe kugirango ahabwe umwanya wo kuba minisitiri w’Ingabo za FARDC”
Martin Fayulu, avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye Jean Pierre Bemba agirwa Minisitiri w’Ingabo za FARDC, “zishingiye ku kuba Perezida Tshisekedi ashaka amaboko yo kumushyigikira mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka nta gihindutse ,cyangwa se kumufasha kuyasubika kugirango yiyongeze igihe cyo kuyobora DRC.
Iyi ngo niyo mpamvu Jean Pierre Bemba, yatangiye gushyimagiza asa n’uri kwamamaza Perezida Felix Tshisekedi mu Banye congo.
Martin, Fayulu ,avuga ko hari Abanyapolitiki bo muri DRC bahisemo gushyira Inda imbere bemera indonke bahabwa n’ Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bituma bahindura imirongo yabo ya Politiki , abintu yagereranyije nk’ubugambayi bari gukorera Abanye congo.
Claude HATEGEKIMANA
Bemba ntabwo ari umundande si naho akomoka ahubwo nuwo muli Equateur akaba ari muramu wa mwene Mobutu. Mujye mukora ubushishozi mutarashyira amakuru kukarubanda ejo batazabacishamo ijisho berekana gihamya….. kuburyo bazajya bavuga ko nibindi byose muba mutabizi neza.