Kuri uyu wa 28 Mata 2023 hasinywe amasezerano y’imikoranire azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga no gusigasira mu buryo bw’ikoranabuhanga, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni amasezerano yiyongera ku bindi bihumbi 102$ byatanzwe muri Gicurasi 2023 akazarangira hatanzwe inkunga ya miliyoni $1 ,ni ukuvuga asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, aho buri mwaka hari azajya atangwa.
Ikigo gitanga Serivisi z’ikoranabuhanga, (Liquid Intelligent Technologies) cyatanze miliyoni zirenga 110Frw azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga no gusigasira mu buryo bw’ikoranabuhanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni inkunga iri mu masezerano y’imyaka 10 Liquid Intelligent Technologies yagiranye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’Umuryango Imbuto Foundation ari na wo uzakurikirana ibi bikorwa.
Amafaranga yatanzwe azifashishwa mu kubungabunga inzibutso ariko hibandwa ku ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kubona amakuru yose y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 by’umwihariko muri ako gace urwibutso ruherereyemo, bidasabye ko hari umuntu uza gutanga ubuhamya .
Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, batangiriye ku nzibutso eshatu harimo urwa Nyange, Ntarama na Murambi ariko ko uko amikoro azajya aboneka, iyi gahunda izakomereza no ku zindi nzibutso zirenga 200 zo hirya no hino mu gihugu.
Umyobozi wa Liquid Intelligent Technologies Sam Nkusi, yavuze ko “nibamara gukusanya amakuru yose akenewe, bazanagira uruhare mu kuyashyira mu ikoranabuhanga aho buri wese yasura urwibutso akabona amakuru yose bitamusabye kujya aho ruherereye bikozwe ku buryo bw’ikoranabuhanga.”
Umuyobozi w’Umuryango wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko “bari muri ubu bufatanye bitewe n’uko bashaka gufasha urubyiruko kumenya amateka yaranze u Rwanda mu buryo bwose, bikabafasha kuzuza inshingano zarwo.”
Nkundiye Eric Bertrand