Umutwe wa CODECO ukomeje kwibasira bamwe mu Banyekongo, wongeye gukora amaho, utega imodoka yajyaga ahahungiye abo mu bwoko bw’Abahema, irayitwika ndetse inatwika abashoferi bari bayitwaye.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, tariki 29 Mata 2023, mu Ntara ya Ituri ubwo iyi modoka y’umuryango utabara imbabare wari ujyanye imfashanyo uzishyiriye abo mu bwoko bw’Abahema bari mu nkambi ya Rho mu gace ka Lidda muri Djugu.
Inyeshyamba za CODECO zateze igico iyi modoka yari itwaye imfashanyo irimo ibiribwa ndetse n’ibindi byo kuramira aba banyekongo, ubundi zirabyiba, zirangije zitwika imodoka irashya irakongoka.
Ntibyagarukiye aho, kuko izi nyeshyamba zanatwitse abashoferi bari batwaye iyi modoka ndetse n’abandi bari kumwe, zirabatwika, bashya barakongoka.
Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Congo witwa Maisha RDC, watabaje umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ku bikorwa by’ubunyamaswa bikomeje gukorerwa muri iyi Ntara ya Ituri, aho uyu mutwe wa CODECO ndetse n’indi myinshi, idasiba kwica urw’agashinyaguro abo mu bwoko bw’Abahema.
RWANDATRIBUNE.COM
Kisekede n’abandi bayobozi ba congo batize baze gusobanurira isi uburyo u Rwanda arirwo ruteza umutekano muke muri Ituri? Iyi codeco ni umufatanyabikorwa wa kinyamaswa na fardc mu kwica abakongomani kdi leta niyo iwuha intwaro. Leta ya congo simbona aho itandukaniye niya habyara n’interahamwe.
UE na USA bashyigkiye ubu bwicanyi