Mu gihe Leta y’u Rwanda isaba ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza kwishyurira buri mwana amafaranga 975 Frw ku gihembwe, uwiga mu yisumbuye akishyura 19,500Frw ku gihembwe, Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gasabo bavuga ko abana batagaburiwe ngo bahage bishora korohera ababashuka bakabatera inda.
Mukarurinda Rosine utuye mu karere ka Gasabo, avuga ko iyo umwana atabonye ibyo kurya bihagije ku ishuri, bituma adakurikira amasomo ye neza , bikaba byanatuma bamushukisha ibihendabana .
Michel Kayitaba na Nshimiyimana Serge Galilée batuye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, bashima uburyo Leta yashyizeho ingamba zo kugaburira abana ku ishuri ariko bakavuga ko iyo abana bagaburiwe ntibahage, byorohera ababashuka bakaba babatera inda zitateganijwe , bigatuma batabasha gukomeza amashuri yabo.
Bakomeza bavuga ko mu rwego rwo gufatanya na Leta , Ababyeyi bakwiye gukurikirana uko abana bafata ifunguro ku ishuri ndetse bakagira uruhare mu gutangira umusanzu wabo ku gihe kandi haba hari undi ufite ubushobozi bwisumbuyeho akaba yagira icyo afasha ikigo cy’ishuri kimwegereye .
bati ” Ababyeyi batangiye umusanzu wabo wunganira ayo Leta itanga ku gihe byafasha abana kwiga neza n’imibereho yabo ikagenda neza.Byagabanya kandi umubare w’abana baterwa inda bakiri bato kuko ababashuka batapfa kubona aho bamenera”.
Aba babyeyi, bakomeza bashishikariza Ababyeyi bagenzi babo gutangira umusanzu wabo wunganira Leta no gushishikarira kugira icyo batanga ,haba mu buryo bw’amafaranga cyangwa gutanga ibiribwa ku bigo by’amashuri bibegereye kubifite, ngo kuko byafasha ibigo by’amashuri kugaburira neza abana bikanarinda abana kugwa mu bishuko.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali, avuga ko mu rwego rwo gukurikirana imibereho y’abana biga mu bigo by’amashuri muri aka karere, bashishikariza Ababyeyi kwitabira gutanga umusanzu wabo wunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ku gihe, kuko hari bamwe mu babyeyi batumva neza iyi gahunda ,bigatuma hamwe na hamwe itagenda neza.
Ati:” gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugirango igerweho, bisaba uruhare rw’umubyeyi aho asabwa gutanga umusanzu we wunganira uwo Leta itanga, bikaba byaragaragaye ko hari ababyeyi batita ku nshingano zabo ngo batange ayo mafaranga. Hari abavuga ngo ’ni make, n’ubundi Leta izayintangire’. aya rero iyo batayatanze ari benshi, bituma ba rwiyemezamirimo bagemura ibiribwa ku mashuri batayabonera igihe .
Pauline Umwali ,Akomeza avuga ko mu rwego rwo kunganira amafunguro atangwa ku mashuri mu karere ka Gasabo, akarere katangije Gahunda yiswe Operation SMILE ( School Meals Improve Learning Environment).
Akomeza avuga ko muri iyi gahunda, Ubuyobozi bw’Akarere ka gasabo bwashatse abafatanyabikorwa bishyurira abana ifunguro ryo ku ishuri, ariko bazaba banashinzwe gukangurira ababyeyi kwita kuri izo nshingano zabo.
Pauline Umwari, yongeyeho uretse inkunga y’abafatanyabikorwa bandi, iyamaze gutangwa n’ababyeyi bitabiriye ubukangurambaga bwa bagenzi babo, ngo iragera hafi kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, aragaya uruhare rw’ababyeyi kugeza ubu ngo rukiri ruto cyane.
Urujeni avuga ko inda ziterwa abangavu ,zishobora guterwa n’uko abana b’abakobwa batabonye ifunguro rihagije bikorohera ababashuka, asoza asaba Ababyeyi “kwita no gukurikirana abana babo babatangira umusanzu wunganira Leta muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ( School feeding) .
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka school feeding, igamije gufasha abana kwiga neza bityo bagatsinda uko bikwiye.
Muri 2014 ,iyi gahunda yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 ndetse politiki yayo yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019 ihita iba itegeko mu mashuri yose, uhereye mu y’abanza. Iyi Gahunda, igera ku banyeshuri bari bagati ya Miliyoni 3.8 kugeza kuri Miliyoni 4.
Nkundiye Eric Bertrand