Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anasatse aratangaza ko kuba abayobozi mu turere hirya no hino mu gihugu bakomeje kwegura abandi bakeguzwa nta we bikwiye gutera ubwoba kubera ko ngo biri mu nyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu.
Yabitangaje nyuma y’uko abayozi bagera mu icumi mu turere dutandukanye bamaze kuva mu myanya yabo beguye ku bushake abandi begujwe.
Iyi nkubiri imaze kugera mu turere turimo Musanze, Karongi, Ngororero, Burera, Gisagara na Rubavu.
Icyakora, Minisitiri Shyaka agaragaza ko kwegura cyangwa kweguza bariya bayobozi byemewe n’amategeko, agashimangira ko ibiri gukorwa “byatewe n’ imikorere yabo [abari kwegura cyangwa kweguzwa] itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye”
Yakomeje agira ati, “2019 ni umwaka wa nyuma ushyiira Icyerekezo2020. Ni umwaka utuganisha hafi muri 1/2 cy’ Icyerekezo NST2024. Nta gihe icyo gutakaza! Buri Karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’ iterambere bifuza.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yamaze impungenge abaturage ko badakwiye guterwa ubwoba n’ibiri kuba ku bayobozi babo, ashimangira ko ahubwo biri mu nyungu z’umuturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ati, “Nta gikuba cyatsitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’u #Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu. #DukomezeImihigo.”
Ubwanditsi