Padiri Ntivugiruzwa Balthazar yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi asimbuye Myr Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ibi byatangajwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023,ubwo yatangazaga ko Padiri Balthazar Ntivuguruzwa yatorewe kuba umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi akaza gusimbura Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Padiri Dr Ntivuguruzwa yari asanzwe akorera ubutumwa bwe muri Diyosezi Gatolika ya Kagbayi ndetse akaba by’umwihariko yari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, rivuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, aribwo Dr Ntivuguruzwa yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Padiri Dr Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi ya Kabgayi yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967,Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ya Rutongo.
Mu 1991 kugeza mu 1995, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari umunyeshuri muri Kiliziya Gatolika i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Tewolojiya, ishami rirebana n’imyitwarire nyoboka- Mana.
Ku wa 18 Mutarama 1997, nibwo Ntivuguruzwa yahawe ubupadiri, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuva mu 1997 kugeza mu 2000, Padiri Dr Ntivuguruzwa yari Umuyobozi Wungirije wa Seminari Nto ya Kabgayi, inshingano yafatanyaga no kwita ku masomo y’imyigishirize.
Yabaye kandi Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ndetse aza kugirwa ushinzwe gukurikirana amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 2010-2017.
Padiri Dr Ntivuguruzwa afite Impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Tewolojiya yavanye muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi. Kuri ubu yari Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK).
Ibijyanye n’imihango yo kwimikwa kwe tuzakomeza kubibagezaho mu nkuru zacu zitaha.