Umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Batayo ya 34 Liyetona Koloneli Guillaume Njike Kaiko, yahawe urwamenyo nyuma yo kwerekana mu itangazamakuru imfungwa bikekwa ko zafatiwe mu mirwano y’inyeshyamba za CODECO akazita izo muri M23
Ibyo byabaye kuri uyu wa 02 Gicurasi ubwo yerekanaga abantu 10 yavugaga ko bakomoka mu nyeshyamba za M23, ni ibintu byabereye mu mujyi wa Goma, imbere y’itangazamakuru,akavuga ko ari abantu bakomoka mu Rwanda baba muri M23.
Uyu musirikare akaba yagaragaje aba bagabo avuga ko ari inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, mu gace ka Masisi.
Uyu mu Koloneri kandi yatangaje ko u Rwanda rwabonye batarwohereje hamwe n’abandi bo muri EAC ruhitamo kohereza ingabo zarwo muri M23 ngo rwihimure
Yaboneyeho no gutangaza ko hari abantu baturutse muri FARDC berekeza muri ririya tsinda ry’umubisha, bityo yemeza ko bose bameze nk’u Rwanda, kuko bagiye muri M23 ndetse atangaza ko atahamya ko nta masano bafitanye n’abanyarwanda.
Uyu muvugizi yijeje abari bamuteze amatwi ko FARDC yiteguye kurwana kandi igatsinda k’uburyo nta na Santimetro n’imwe yo ku butaka bwabo u Rwanda ruzafata.
Uwineza Adeline