Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bongeye gukorerwa ubugome ndengakamere, aho muri Teritwari ya Rutshuru, havugwa iyicwa ry’inka zirenga 200 zabo, zishwe n’imitwe irimo FDLR-NYATURA, izitemaguye.
Iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023, muri Teritwari ya Rutshuru, aho inka z’imbyeyi zikamwa zirenga 200 z’Abanyeko b’Abatutsi zishwe.
Uwatanze amakuru y’ubu bugome, yagize ati “Inka zirenga 200 z’Abatutsi ziciwe ku muhanda wa Tongo-Kalengera na FDLR –NYATURA.
Yakomeje agira ati “Ibikorwa by’ubunyamaswa bw’indengakamere ntibukwiye kwemerwa na busa. Kandi ikibabaje ni uko Nyatura iri mu bagize abiyemeje kurwanira Igihugu ba Wazalendo bari ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo.”
Iki gikorwa kandi cyamaganiwe kure n’umutwe wa M23, aho Umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yasabye abayobozi bo mu karere kugira icyo bakora kuri ibi bikorwa by’ubugome bikomeje gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.
Yagize ati “M23 irahamagarira abayobozi bo mu karere gutabarana ingonga mu guhagarika Jenoside irimo gukorwa, n’ubwicanyi bw’amatungo bukorwa n’igisirikare cya Guverinoma ya Kinshasa.”
Mu butumwa bwe, yasoje avuga ko kuri uyu wa Kabiri inka zirenga 200 zishwe, mu gihe izindi nyinshi zanyazwe, zikaba zajyanywe ahatazwi.
Ibikorwa nk’ibi byongeye kubura nyuma y’uko umutwe wa M23 urekuye ibice wari warafashe, aho ababituye bakomeje kurira ayo kwarika, bavuga ko kuva uyu mutwe wagenda batigeze bagoheka.
RWANDATRIBUNE.COM