Ibiza byatewe n’imvura y’umurindi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, byahitanye abaturage babarirwa muri 55 mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iyi mvura nyinshi yaraye igwa mu ijoro ryo kuri uyu wa 02 Gicurasi rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023, yasenye inzu nyinshi z’abaturage, bari baryamye, zirabagwira.
Mu Ntara y’Iburengerazuba gusa, kugeza ubu hamaze kumenyekana umubare w’abantu 55 bishwe n’ibi biza, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi (Guverineri) w’iyi Ntara, Francois Habitegeko.
Aya makuru ababaje kandi yanemejwe na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, yavuze ko kugeza ubu hatangiye ibikorwa by’ubutabazi bwihuse kuko ibi biza byasize mu kaga ubuzuma bw’abaturage benshi.
Iyi mvura nyinshi yibasiye Intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru, yanaguye no mu bindi bice by’Igihugu, ariko izi Ntara ni zo zibasiwe cyane ndetse zinagirwaho ingaruka cyane n’ibiza byatewe n’iyi mvura.
Uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba twibasiwe kurusha utundi, harimo gororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi twose two muri iyi Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM