Depite Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo ku gihe cy’Ubutegetsi bwa Joseph Kabila, yamaganiye kure igikorwa cyo gushyikiriza Umuryango w’Ibihugu bivuga igifaransa uzwi nka “Francophonie”, Inyandiko zigaragaza uko amatora y’Umukuru w’Igihugu ari gutegurwa muri DR Congo bitewe n’uko uyobowe n’Umunyarwandakazi.
Ni amagambo yagarutsweho na Lambert Mende ashingiye ku kuba tariki ya 24 Mata 2023 ,Denis Kadima Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri DR Congo, yarakiriye ndetse agirana ibiganiro n’Intumwa z’Umuryango wa Francohonie byabereye mu murwa mukuru Kinshasa.
Ibi biganiro ,byibanze k’uruhare rw’uyu Muryango mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri DR Congo mu Kwezi k’Ukuboza 2023 .
Ni ibiganiro byarangiye impande zombi(DRC ‘n’Umuryango wa Francophonie” ) zemeranyije ko Komisiyo ishinzwe amatora muri DR Congo, izamurikira Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango wa Francophonie, inyandiko igaragaza aho ibikorwa byo gutegura aya matora bigeze n’uko ari gutegurwa.
Lambert Mende wahoze ari igikomerezwa ku butegetsi bwa Joseph Kabila, avuga ko Guverinoma ya DR Congo, igomba kumenya ko ‘Umuryango wa wa Francophonie’ muri ibi bihe, uyobowe n’ Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.
Lambert Mende, yasabye Guverinoma ya DR Congo kutemera ko Umunyarwandakazi Luoise Mushikiwabo, Amenya uko amatora ari gutegurwa muri DR Congo , ngo kuko ntaho ataniye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ati:”kumurikira Umuryango wa Francophonie uyobowe n’Umunyarwandakazi ,inyandiko igaragaza uko amatora ari gutegurwa muri DR Congo , ni nko guha Perezida Kagame uburenganzira n’uburyo bwiza bwo kugenzura amatora y’umukuru w’Igihugu muri DR Congo.”
DR Congo ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango wa Francophonie ndetse akaba aricyo gihugu cya mbere gikoresha ururimi rw’ Igifaransa ku Isi mu bihugu bigize uyu muryango.
Ni Umuryango uyobowe n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo muri manda ye yakabiri , kuva mu mwaka wa 2018 akaba agomba kuragiza inshingano ze mu 2026.
Muri iyi minsi hari amakimbirane hagati y’Ibihugu byombi , Abategetsi muri DRC bakunze kugaragaza ko badashaka kugira aho bahurira n’igikorwa icyaricyo cyose kirimo u Rwanda , nko kwanga kwitabira inama mpuzamahanga zibera mu Rwanda, kwanga ko Ingabo z’u Rwanda zijya mu mutwe w’Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo n’ibindi byinshi.
DR Congo, ishinja u Rwanda gutera inkunga no gushyigikira Umutwe wa M23 watangije intambara ku butegetsi bw’iki gihugu.
Ni mu gihe u Rwanda ruhakana ibi birego ahubwo rugashinja Ubutegetsi bwa DR Congo , gukorana no gutera inkunga Umutwe w’Inyeshyamba za FDLR, washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho umuze igihe ukoresha ubutaka bw’iki gihugu,mu gucura imigambi igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Claude HATEGEKIMA
Rwandatribune.com