Inama yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya yasinyiwe Addis Abeba muri Etiyopiya mu mwaka wa 2013 yasinywe hagati y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igiye kuba ku nshuro ya 11.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres niwe uzayobora iyo nama, izabera i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023.
Iyi nama ,yateguwe mu rwego rwo kugenzura ibikorwa byo mu karere k’ibiyaga bigari bigamije kugarura amahoro, umutekano n’ubutwererane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu karere muri rusange.
Hazasuzumwa kandi ikibazo cy’iterambere n’imbogamizi zabayeho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe i Addis Abeba mu myaka 10 ishize hagati ya DR Congo na M23.
Izanibanda kandi ki ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi ajyanye no gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba za M23 hamwe na gahunda yo gukuraho ubushyamirane buri mu mubano w’u Rwanda na DR Congo.
António Guterres, azanaganira kandi n’ Abayobozi bose b’Akarere ndetse akaba agomba kugirana ibiganiro byihariye Perezida William Ruto wa Kenya ugomba kwitabira iyo nama izibanda ku kibazo cy’umutakano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Iyi nama, ibaye mu gihe Abayobozi ba Congo bashinja bagenzi babo bo mu Rwanda, kuba barangije amasezerano ya Addis Abeba ndetse n’ubwumvikane bwa Nairobi na Luanda, bihisha inyuma y’umutwe w’inyeshyamba za M23 bagahungabanya umutekano wa Congo.
Uhagarariye Gabon muri Loni Michel Xavier Biang, yabigarutseho kuwa 12 Werurwe 2023, ubwo yavugaga ko hashize imyaka 10 hashyizwe umukono ku masezerano y’ibikorwa bya Addis Abeba, ndetse ko aya masezerano agikomeza, kandi yongeraho ko kuyobora ibikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisaba ubwitange by’akarere kose muri rusange
Uwineza Adeline
Ayo masezerano nyubahizwa amahoro azaboneka, ikibazzo Tshisekedi ntatakozwa