Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, watangaje ko wifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe by’akababaro ko kubura abantu 127 bishwe n’ibiza byabaye mu bice binyuranye by’Igihugu.
Ni mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Yagize ati“Ibitekerezo n’amasengesho byanjye mbyerecyeje ku miryango y’abantu barenga 127 baburiye ubuzima ndetse n’abasenyewe n’ibiza by’inkangu idasanzwe yatewe n’imvura ikomeye yaguye mu Majyepfo, mu Burengerazuba no mu Majyaruguru by’u Rwanda.”
Moussa Faki Mahamat yavuze kandi ko uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe wifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange muri ibi bihe by’akababaro.
Ni nyuma yuko Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyaruguru ndetse n’iy’Amajyepfo z’u Rwanda, byibasiwe n’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 02 rishyira ku ya 03 Gicurari 2023, bigahitana abaturage barenga 127.
RWANDATRIBUNE.COM