Dmitry Medvedev wahoze ayobora u Burusiya kuva mu mwaka wa 2008 ageza mu 2012 ubu akaba ari Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe umutekano w’igihugu y’Uburusiya ,yasabiye Volodymyr Zelensky Perezida wa Ukraine kwicwa.
Dmitry Medvedev, avuga ko Uburusiya bugomba kwihimura kuri Ukraine ,nyuma y’igitero cy’indege zitagira umupilote (drones) cyagabwe ku ngoro y’Umukuru w’Igihgugu y’Uburusiya izwi nka “Kremlin”.
Dmitry Medvedev yakomeje avuga ko , yavuze ko nta kindi gisigaye ngo igihugu cye cy’Uburusiya kigire amahoro atari ukwica Zelensky n’agatsiko bafatanyije kuyobora Ukraine .
Ati “Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyabaye uyu munsi, nta yandi mahitamo ahari uretse kwica Zelensky n’agatsiko ke.”
Ni igitero Uburusiya buvuga ko cyagabwe na Ukraine ejo kuwa 3 Gicurasi 2023 ariko kiza kuburizwamo kitaragera ku ntego , hejuru y’inyubako ya “Kremlin” ikoreramo Umukuru w’Igihugu y’uburusiya Perezida Vladmir Putin kigamije kumuhitana.
Nyuma y’iki gitero,U Burusiya bwahise butangaza ko bugiye bukora igishoboka cyose bukihanangiriza Ukraine mu rwego rwo kuyihanangiriza .
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Vyacheslav Volodin, yavuze ko u “Burusiya bukwiriye gukora ku ntwaro zose busigaranye zifite ubushobozi bwo gucubya Ukraine.”
K’urundi ruhande, Perezida Zelensky yahakanye yivuye inyuma ko nta gitero cya Drones, Ukraine yagateguye kigamije guhitana Perezida Putin .
Perezida Zelensnk, yakomeje avuga ko iki gitero , ari ikinamico ry’Uburusiya, kugirango bubone impamvu yo kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba cyane.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.
Ndumva atari byo! Nonese gutera Ukraine, n’ugutera isi yose kuburyo yaba intambara y’isi? Ukraine yabangamiye umutekano wa Russia gushaka kujya muri NATO/OTAN kandi ifitanye(Ukraine) amasezerano n’ubu Russia ko itazigera ijya muri OTAN! Nta mahitamo ubu Russia bwari bufite usibye kurasa Ukraine. Ni hahandi n’ubundi abajyana Ukraine muri OTAN barashaka kugira access k’u bu Russia kugirango bakomeze kuyisenya nkuko byagenze muri 1991/92.!
RIP Zelensky!