Kubera imvura idasanzwe yibaye intara y’Iburengerazuba mu ijoro ryo kuwa 02 Gicurasi igasiga abarenga ibihumbi bavuye mu byabonaho abarenga 127 bakahasiga ubuzima, akarere ka Karongi kiyemeje kwimura abantu 1440 bo mu miryango 370 ituye mu murenge wa Byishyura.
Ibi byose byatangajwe kuri uyu wa 03 Gicurasi mu nama idasanzwe yateranye ngo yige ku cyakorwa ngo harengerwe ubuzima bw’abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ni nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba bigahitana abaturage barenga 126 barimo 16 bo mu Karere ka Karongi.
Muri aba 16, abaturage 14 ni abo mu Murenge wa Bwishyura naho abandi 2 ni abo mu Murenge wa Rubengera.
Ni Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaraye igwa ijoro ryose kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Gicurasi.
Hari amazu menshi yagwiriwe n’inkangu, naho izindi zasenyutse kubera imvura znazo zigwira abantu.
Muri iyi nama, hari hemejwe ko abo baturage bagomba kurara bimuwe aho batuye bitarenze kuri uyu wa 03 Gicurasi, bakajya gucimbikirwa mu nsengero 15 zo mu Murenge wa Bwishyura cyangwa mu byumba by’amashuri.
Ni ibiza byangije ibintu byinshi birimo inzu zasenyutse nyinshi,imihanda myinshi yafunzwe n’inkangu zayiguyemo. Harimo umuhanda Karongi-Nyamasheke n’uwa Karongi-Rutsiro. Kugeza ubu iyi mihanda yose ubu irafunze.
Muri iyi nama abahagarariye MINEMA babwiye ubuyobozi bw’Akarere ko bitarenze kuri uyu wa 04 Gicurasi buri muryango wapfushije umuntu uzashyikirizwa amafaranga ibihumbi 100 y’i Rwanda kuri buri muntu wapfuye, hagatangwa kandi n’ubundi bufasha bw’ibanze.