Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa ku Isi , wamenyesheje Komisiyo y’Amatora muri DR Congo(CENI), ko utagikeneye ubufatanye nayo mu gikorwa kigamije kugenzura no gusuzuma uko ibikorwa by’ amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyje mu mpera z’uyu mwaka, biri gutegurwa naho bigeze.
Ni ibikubiye mu baruwa Hervé Barraquand Umuyobozi w’Ibiro bya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru bw’Umuryango wa Francophonie, yashyikirije Denis Kadima Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri DR Congo ejo kuwa 3 Gicurasi 2023.
Herve Berraquand ,yasobanuye ko igihe cy’iminsi itanu Komisiyo y’Amatora muri DR Congo yahaye Umuryango wa Francophonie kugirango hakorwe ubwo bugenzuzi ari kigufi cyane .
Byari biteganyijwe ko kuva tariki ya 15 kugeza kuwa 20 Gicurasi 2023, Komisiyo y’amatora muri DR Congo ishyikiriza Umuryango wa Francophonie ,ifishi y’ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyije muri uyu mwaka, mu rwego rwo gusuzumira hamwe uko biri gutegurwa naho bigeze bitegurwa , dore ko ubusanzwe uyu Muryango ari umufatanyabikorwa ukomeye wa DR Congo mu gutera inkunga ibikorwa by’amatora anyuze mu mucyo .
Ni ibintu byanenzwe na bamwe bari mu Butegetsi bwa DR Congo, bavuga ko Komisiyo y’Amatora itagomba gushyikiriza iyo nyandiko Umuryango wa Francophonie, kubera ko uyobawe n’Umunyarwanakazi Louise Mushikiwabo .
Jonas Tshiombela Umuyobozi w’Ishyaka FCSI-RDC(Front de Congolais our la Sauvegarde de l’Integrite de la RDC), aheruka gutangaza ko “uyoboye Umuryango wa Francohonie Louise Mushikiwabo ,yahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu gihungabanya umutekano wa DR Congo .
Ati:” Ni gute inyandiko nka ziriya z’ingenzi ku gihugu ,zajya mu maboko y’uwahoze ari Minsitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Igihugu kiduhungabanyiriza umutekano. Ndabwo bwikwiye.”
Lambert Mende wahoze ari umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo ubu akaba ari umudepite mu Ntako Nshingamategeko ya DR Congo, nawe yari yatangaje ko Guverinoma ya DR Congo, igomba kumenya neza ko ‘Umuryango wa Francophonie’ , uyobowe n’ Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo bityo ko iyo nyandiko itagomba kumugera mu maboko .”
Yakomeje avuga ko .kumurikira Umuryango wa Francophonie uyobowe n’Umunyarwandakazi izo nyandiko , ari nko guha Perezida Kagame uburenganzira n’uburyo bwiza bwo kugenzura amatora y’Umukuru w’Igihugu muri DR Congo.”
Ati:”kumurikira Umuryango wa Francophonie uyobowe n’Umunyarwandakazi ,inyandiko zigaragaza uko amatora ari gutegurwa mu gihugu cyacu , ni nko guha Perezida Kagame uburenganzira n’uburyo bwiza bwo kugenzura amatora y’umukuru w’Igihugu muri DR Congo.”
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com