Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu Burundi, yatumije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, kugira ngo bategure amatora yo muri 2025 ndetse banashyire mu buryo intara zose uko zavuguruwe kugeza ubu.
Ibi byagarutswe ho na Perezida wa Ceni, abagize iyi komisiyo, ndetse n’abayobozi bamwe na bamwe ba minisiteri y’imbere mu gihugu, umutekano n’iterambere ry’abaturage bitabiriye iyi nama.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Martin Niteretseyatangaje ngo intego y’iyo nama yari iyo kuganira ku myiteguro y’amatora yo mu 2025 hashingiwe ku itegeko rishya ryerekeranye no gutandukanya intara, amakomine na zone.
Yakomeje kandi avuga ko ari Kimwe mu byifuzo by’imitwe ya politiki kungurana ibitekerezo n’urwego rushinzwe amatora kuko hari byinshi baba batumvikanaho n’abafatanyabikorwa babo ku bijyanye n’ingingo zijyanye n’iri tegeko rishya .
Minisitiri Niteretse yaje gutangaza ko inama ihuriweho n’imitwe ya politiki na Ceni igomba kuzaba vuba aha, mu rwego rwo kwitegura neza. Ibi yabigarutseho anemeza ko ibitekerezo bya benshi bikenewe kugira ngo amatora azagende neza.
Twibuke ko itegeko ngenga ryerekeye gutandukanya intara, amakomine, uturere, imisozi n’abaturanyi ryatangajwe na Perezida wa Repubulika ku ya 16 Werurwe.