Kinshasa Umurwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiteguye kwakira itsinda ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi mu nama izabahuza kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023
Kubera iyo nama iteganijwe, Umuyobozi w’ishyaka rya politiki Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi yageze i Kinshasa kugira ngo yitabire uru rugendo rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ruteganijwe muri iki cyumweru gitaha.
Umuvugizi w’ishyaka Moïse Katumbi abereye Perezida , Francis Kalombo asobanura ko umuyobozi wabo kuri ubu ari i Kinshasa ku ruhande rumwe, kugirango atange uruhare rwe muri urwo rugendo, ku rundi ruhande kugira ngo akomeze urugendo rwe mu burengerazuba bw’igihugu.
Twabibutsa ko urugendo rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ruzabera i Kinshasa, Amashyaka ya politiki yatangije iki gikorwa yo yabaye yifashe kuko kugeza ubu ntibigeze batangaza uzabahagararira muri aya matoro y’uzayobora iki gihugu kuva mu mpera z’uyu mwaka.
Abayobozi baya mashyaka, Moïse Katumbi, Matata Ponyo, Martin Fayulu na Delly Sesanga bo bemeje ko bifuza kubaka ubumwe bukomeye kuburyo ntawe uzabameneramo bityo n’umwanya w’umukuru w’igihugu bakawegukana.
Ikigaragara ni uko abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bakomeje kugaragaza ubudasa mu kwigarurira imitima ya Benshi, bigaragara ko bari gushakisha uburyo bashobora gutsinda amatora azaba mu mpera z’uyu mwaka.
Uwineza Adeline
Ndi Moise Katumbi nareka Politike.Izamuteza ibibazo.Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye,harimo kwicwa no gufungwa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi Imana itubuza:Ubwicanyi,Intambara,guhangana,uburyarya,amatiku,inzangano,kwikubira,gutonesha bene wanyu (nepotism),Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibituza.Ahubwo igasaba abakristu nyakuli gukundana no “gushaka Ubwami bwayo” buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu abakristu nyakuli batajya muli politike n’intambara zibera muli iyi si.